skol
fortebet

P-Fla yibasiye Marshal Mampa amwita ikirara agaragaza aho uburara bwabo butaniye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani ari hafi kuzuza umwaka asohotse mu gereza nyuma yo kurangiza igifungo cy’umwaka umwe yari yarakatiwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge yibasiye mugenzi we uzwi nka Marshal Mampa avuga ko amuzi nk’umurara wo ku muhanda.

Sponsored Ad

P-Fla asobanurira umunyamakuru icyo yashingiyeho akora indirimbo ye nshya yakoranye na Yvery yitwa ’Story Yanjye Nawe’ aho ngo yayikoze ashaka kumvikanisha urukundo rw’umurara ndetse anahamirize abantu ko n’umurara anjya mu rukundo.

Aha P-Fla yagize ati "Uburyo Story imeze..ntabwo ari umubaby umwe nashatse kubwira ibi nibi..nukuvuga ngo nashatse gushyira ahagaragara rw’umuntu..babandi dukunda kwita abarara..nubwo ari abarara ariko bagira urukundo nabo barakunda...so,noneho tekereza noneho umurara uburyo akundamo..uburyo ateramo imitoma..".

P-Fla akaba yahise atanga urugero nko gufata De Caprio wakinnye Filimi ya Titanic maze ngo ukamugira nka Marshal Mampa uburyo iyo shusho yaba imeze ngo ari nka Marshal Mampa uri kuri iriya miryo yo muri Titanic.

Umunyamakuru yifuje gusobanukirwa neza ibya Story yo kugereranya Marshal Mampa na De Caprio wo muri Titanic,P-Fla ati "Reba nkiriya Pica yo muri Titanic Di Caprio yarari kukwereka..uburyo ki yakunzemo Rosa mu buryo bukaze cyane ..umva yapfushije biteye ubwoba..uhite noneho umufata umugire nka Marshal Mampa...".

Marshal Mampa yibasiwe na P-Fla amwita ikirara

Mu gusobanura neza icyo yashakaga kwerekana mu ndirimbo yakoze yitwa ’Story Yanjye Nawe’ P-Fla yakomeje avuga ko yashakaga kwerekana umurara uburyo akunda.Abajijwe niba Marshal Mampa ari umurara ntiyazuyaje yahise abyemera agira ati "Njye muzi nk’umurara wo ku muhanda..ni umuGangsta wo kuri Street yahita akurangiza..".

P-Fla abajijwe niba we na Marshal Mampa batandukanye yasubije avuga ko batandukanye cyane ndetse ahita agaragaza ibyo atandukaniyeho nawe,yagize ati "Njye ntabwo ndi umurara wo mu bikorwa..njyewe ni muri mind [mu mitekerezo] cyane kuruta ko binjya mu bikorwa..njyewe mbikubita muri Rap...ariko we arabikora bya nyabyo..kwiba nibindi byose nk’ibyo ngibyo..".

Marshal biravugwa ko yabaye imbata y’ikiyobyabwenge cya Mugo nkuko bigaragara ku ifoto uburyo yanganaga nuko asigaye angana

Aya magambo P-Fla yavuze kuri mugenzi we nawe w’umuraperi uzwi nka Marshal Mampa yatumye benshi batangira kuvuga ko yaba arimo ubushotoranyi nubwo P-Fla we ahamya ko bose ari inshuti ntabirenze kubyo yamutangajeho.

Ibitekerezo

  • Ibyo pfla avuga nibyo nanjye uwo murara yaranyibye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa