skol
fortebet

Padiri arasabwa urukundo n’abakobwa

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

Padiri Jean François Uwimana , umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika wahisemo kwifashisha injyana ya Hip Hop, avuga ko mu gihe amaze akora muzika akomeje guhura n’ibizazane.
Avuga ko kuba akora umurimo w’Imana(Padiri) ari ingabo imukingira ibibi ngo kenshi usanga hari na bamwe mu bakobwa bamusaba urukundo nk’uko yabwiye KTRadio mu kiganiro bagiranye.
Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari (...)

Sponsored Ad

Padiri Jean François Uwimana , umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika wahisemo kwifashisha injyana ya Hip Hop, avuga ko mu gihe amaze akora muzika akomeje guhura n’ibizazane.

Avuga ko kuba akora umurimo w’Imana(Padiri) ari ingabo imukingira ibibi ngo kenshi usanga hari na bamwe mu bakobwa bamusaba urukundo nk’uko yabwiye KTRadio mu kiganiro bagiranye.

Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda.”

Uyu Mupadiri w’umuraperi avuga ko nta kindi gisubizo ashobora guha umukobwa ahubwo ko amwumvisha y’uko amukunda nk’umubyeyi we ashingiye ku kuba Padri ari umubyeyi mu bisanzwe.

Mu magambo ye ati “Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero burandinda kuba naca ku ruhande.”

Akomeza avuga ko kuririmba byamwongereye inshuti n’abavandimwe kandi ko yabonye imigisha itagabanyije mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

Ati “Kuririmba byagiye bimpuza n’abantu benshi ngashimishwa n’uko bamwe bazi indirimbo zanjye zikabafasha mu ngeri zose. Nagiye mu budage haboneka amafaranga yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”

Padiri Jean François Uwimana yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri. Akomej kogeza ubutumwa bwiza bw’ivanjiri abinyujije mu njyana zigezweho nka Hip Hop, Raggae, Zouk, Pop n’izindi zitandukanye.

Padiri avuga ko yatangiye gusabwa urukundo n’abakobwa ariko ababwira y’uko ari umubyeyi wabo

Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,niyo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa