Padiri arasabwa urukundo n’abakobwa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 2 November 2017 Yasuwe: 4498

Padiri Jean François Uwimana , umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika wahisemo kwifashisha injyana ya Hip Hop, avuga ko mu gihe amaze akora muzika akomeje guhura n’ibizazane.

Avuga ko kuba akora umurimo w’Imana(Padiri) ari ingabo imukingira ibibi ngo kenshi usanga hari na bamwe mu bakobwa bamusaba urukundo nk’uko yabwiye KTRadio mu kiganiro bagiranye.

Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda.”

Uyu Mupadiri w’umuraperi avuga ko nta kindi gisubizo ashobora guha umukobwa ahubwo ko amwumvisha y’uko amukunda nk’umubyeyi we ashingiye ku kuba Padri ari umubyeyi mu bisanzwe.

Mu magambo ye ati “Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero burandinda kuba naca ku ruhande.”

Akomeza avuga ko kuririmba byamwongereye inshuti n’abavandimwe kandi ko yabonye imigisha itagabanyije mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

Ati “Kuririmba byagiye bimpuza n’abantu benshi ngashimishwa n’uko bamwe bazi indirimbo zanjye zikabafasha mu ngeri zose. Nagiye mu budage haboneka amafaranga yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”

Padiri Jean François Uwimana yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri. Akomej kogeza ubutumwa bwiza bw’ivanjiri abinyujije mu njyana zigezweho nka Hip Hop, Raggae, Zouk, Pop n’izindi zitandukanye.

Padiri avuga ko yatangiye gusabwa urukundo n’abakobwa ariko ababwira y’uko ari umubyeyi wabo

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,niyo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Tanzania: A.Y yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umunyarwandakazi...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 nibwo Umuraperi AY uri...
24 February 2018 Yasuwe: 1344 0

Hamaze kumenyekana umuhanzikazi uzasimbura Radio muri Goodlyfe

Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura...
24 February 2018 Yasuwe: 1002 0

Keza wifotoje yikinze ibendera , yongeye kwifotoza mu buryo...

Umunyarwandakazi Niyigena Solange wiyita Keza Terisky ku mbuga...
24 February 2018 Yasuwe: 1143 0

Urutonde rw’ amafoto yavugishije benshi ku mbugankoranyambaga

Nkuko musazanzwe mu menyereye ko UMURYANGO tubagezaho amafoto atandukanye...
24 February 2018 Yasuwe: 1399 0

Ibikubiye mu kiganiro cya nyuma Muyoboke yagiranye na Charly&Nina mu...

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare,2018 rishyira ku wa 20 Gashyantare,2018...
24 February 2018 Yasuwe: 1749 0

Bull Dog yihereyeho yavuze abandi aha amahirwe yo guhatana muri Guma...

Umuraperi Bull Dog atangaza y’uko hari abahanzi b’abaraperi bagenzi be abona...
24 February 2018 Yasuwe: 634 0