skol
fortebet

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza amarangamutima adasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa Chameleone na Weasel, mukuru wa Nyakwigendera AK47. Uyu musore yongeye kugaragaza amarangamutima kuri murumuna we witabye Imana.

Sponsored Ad

AK 47 ukomoka mu muryango w’abanyamuziki, yakoraga injyana ya Afrobeat na Dancehall. Yitabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2015, aho yari afite imyaka 25 y’amavuko.

Mu cyumweru gishize yari yateguriwe umugoroba wo kumwibuka uburizwamo n’ubuyobozi bwafunze akabari, DNA Lounge k’umuhanzi Dr Jose Chameleone byagombaga kuberamo. Ubuyobozi bw’aka kabari byavugaga ko bagiye gushakisha ibyangombwa kugira ngo bongere bakore. Bari bamaze amezi atatu batangiye gukora.

Pallaso nyuma yo gusura imva ya murumuna we yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika amagambo yiganjemo kuzirikana umuvandimwe we. Yagize ati “Ngusengera buri gihe, hashize imyaka myinshi, abari inshuti bahindutse abanzi, abari abanzi ubu bahindutse inshuti. Ndacyakwibuka buri munsi ubyuka ukaza kundeba.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo umuvandimwe we yitabye Imana ariko mu mitima yabo atibagiranye. Yamubwiye ko abafana be bakimukunda ndetse ngo hari abavuga ko iyo aba akiriho aba ageze kure mu muziki.

Pallaso akomeza avuga ko nubwo murumuna we atagihari adateze kwibagirana, ko kandi bakimuzirikana, yagize Ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo uba ukiriho uba ugeze kure, amarira ya mama ntabwo azigera akama, buri muntu wese yashenguwe n’urupfu rwawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa