skol
fortebet

Papa wa Diamond yahishuye isano risigaye hagati ye n’umuhungu we ibintu byatunguye abatari bake

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Abdul Juma yavuze ko nyuma y’urwango rukomeye rumaze kugaragara hagati ye n’umuhungu we, ubu basigaye babana nkaho nta cyo bapfana cyangwa nk’aho nta wigeze kumenya undi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatangaje aya magambo nyuma yo kumva ko umuhungu we yatashye inzu nshya azajya abamo n’umukunzi we mushya, Tanasha Donna Oketch.

Aganira n’ikinyamakuru Ijumaa, uyu mubyeyi yavuze ko iby’ubuzima bwa Diamond abibona ku mbuga nkoranyambaga, ko nta mubano uri hagati ye n’umuhungu we.

Ati “ Urabizi ko njye n’uriya muryango turi abantu babiri batandukanye. Nababonye barimo kurya iraha mu nyubako nshyashya Diamond yujuje. Njye sinatumiwe, ariko ibyo ntibimpangayikisha kuko njye na we hasigaye izina gusa.”

Abdul Juma avuga ko n’ubwo abanye n’umuhungu we gutyo, ibi bidakuyeho kuba bombi bazi ukuri.

Ati “ Njye nziko mfite umwana witwa Diamond na we aziko afite se ari we njyewe, gusa nta kintu na kimwe duhuriraho.”

Se wa Diamond yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga uburyo umuhungu we atamureba n’irihumye. Ni mu gihe umuhungu we adakozwa ibyo kwiyegereza se kuko ngo yamutaye akiri muto.

Uyu mubyeyi we akomeje gutakamba avuga ko imibereho ye ihagaze nabi mu gihe uyu muhungu we, asigaye abarizwa mu bahanzi bamaze kugira agatubutse muri Afurika y’Uburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa