startimes
startimes

Papa wa Diamond yamusabye gushyira hasi umupira akava mu mikino arimo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 July 2020 Yasuwe: 3502

Diamond Platnumz yasabwe na se umubyara, Abdul Juma, gushyira hasi umupira akava mu mikino arimo, akareka kwirirwa azenguruka mu bakobwa ahubwo agahitamo uwo yumva amubereye bazabana agashinga urugo nk’abandi.


Sponsored Ad


Ibi Abdul Juma yabitangarije SNS yo muri Tanzania, aho avuga ko umuhungu we akwiye gutuza, ngo na we arimo kumusengera. Yagize ati:

Yagakwiye kwitonda agahagarika imikino arimo yirirwa akina. Ndasenga Imana ngo izamuhe umugore yishimiye azamurongore kuko yamaze gukura.

Avuga ko abona igihe kigeze ngo uyu muhanzi atere ikirenge mu cya mugenzi we Ali Kiba wamaze gukora ubukwe. Yagize ati:

Ali Kiba we yamaze gukora ubukwe ubu ari ku murongo. Diamond na we akwiye kwishyira ku murongo akareka ibindi bintu byo ku Isi. Sinumva ikibazo afite.

Diamond Platnumz wagiye anyura mu nkundo n’abakobwa batandukanye barimo Wema Sepetu, ndetse akabyarana Zari Hassan, Hamisa Mobeto na Tanasha Donna, aho muri rusange amaze kubyara abana 4 bose barimo babiri yabyaranye na Zari, Hamisa Mobeto umwe na Tanasha umwe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rwamanyege

    Aba Stars benshi banga KURONGORA officially kubera ko baba bashaka gukomeza "kwinezeza" mu nkumi.Uzarebe niyo barongoye baratandukana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rurageretse hagati y’umuhanzi Bruce Melody na RITCO kubera indirimbo Saa...

Umuhanzi Bruce Melody arashinjwa n’Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu...
14 August 2020 Yasuwe: 2802 0

Zari na Burna Boy begukanye ibihembo bikomeye

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wibera muri Afruka y’Epfo yegukanye...
14 August 2020 Yasuwe: 1401 0

Abanyarwandakazi 5 b’Ibyamamare abenshi baziko ari Abakobwa nyamara...

Uko uruganda rwa showbizz rugenda rutera imbere muburyo butandukanye, ni...
13 August 2020 Yasuwe: 6732 1

Reba amwe mu mafoto utabonye ya Miss Uwizeye Vivine umunyarwandakazi ufite...

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa...
13 August 2020 Yasuwe: 5118 1

Subika Isabukuru yawe niba yarabaye mu gihe cya Guma Murugo Skol izagufashe...

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and...
12 August 2020 Yasuwe: 1329 0

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera akayabo yahaye umufana...

Umuhanzi umaze kwigarura imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no...
12 August 2020 Yasuwe: 6774 0