Papa wa Diamond yiyemeje kuza guhanganira n’umuhungu we muziki[REBA HANO INDIRIMBO YE]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 4 April 2019 Yasuwe: 3474

Abdul Juma, se w’icyamamare mu muziki wa Tanzania Diamond Platnumz yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika bituma benshi babifata nk’agashya kadasanzwe mu myidagaduro yo muri Tanzania.

Juma yihaye izina ry’akabyiniro rya Baba Diamond aka Big Lion aka Mzee Mondi, mu ndirimbo ye ya mbere yamaze gushyira ahagaragara yafatanyije n’abahanzi bo muri Tanzania bakizamuka harimo uwitwa Sungura Madini, Promis Nyota na Blod Gaz.

Uyu musaza mu mazina ye y’ubuhanzi yiyise Big Lion bisobanura Intare nini mu gihe dusanzwe tumenyereye ko umuhungu we Diamond Platnumz nawe yiyita Simba nabyo bisobanura Intare, bigaragara ko uyu musaza yakomeje kugaragaza ko yiteguye kurenga ikigero umuhungu we amaze kugeraho muri muzika.

Iyi ndirimbo yitwa “Umeniteka”.

Amakuru ku ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo avuga ko yagaragaye kuwa 2 taliki ya 2 Mata 2019, aho abantu benshi bakoresha imbuga nkoranya mbuga zitandukanye bishimiye cyane kwinjira mu muziki k’uyu musaza ndetse bamwe bakaniyemeza kuzajya bamufasha.

Icyateye Juma kwinjira mu muziki ntikiramenyekana, nubwo abenshi ku mbuga nkoranya mbaga batangiye gukwirakwiza ko yabitewe no kuba yarirengagije n’umuhungu we Diamond Platnumz wabaye icyamamare mu ruhando rwa muzika.

Juma yahisemo kwinjira muri muzika mu gihe yari amaze iminsi atakambira umuhungu we ko yamuha ubufasha nawe ajagira imibereho myiza, nyuma yo kwisanga ubuzima bwe buri ahababaje.

Mu minsi yashize nibwo uyu musaza aherutse kugaragara arwaye bikomeye indwara y’amaguru, bigaragara ko yagiye kuvuzwa n’abandi mu gihe umuhungu we umaze kwigwiza ho amafaranga ntacyo yigeze abikoraho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bushali na mugenzi we bamenyekaniye mu ndirimbo ’Ni Tuebue’ n’inkumi ebyiri...

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki we...
18 October 2019 Yasuwe: 1730 0

Mama wa Diamond yatumye we na Tanasha bafata icyemezo cyo kwerekana isura...

Umuhanzi w’Ikimenyabose muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba Diamond...
18 October 2019 Yasuwe: 2976 0

Bushali na mugenzi we bakorana injyana ya Kinyatrap batawe muri yombi na...

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki we...
18 October 2019 Yasuwe: 2105 0

Itariki itazibagirana ku bakunzi ba nyakwigendera Lucky Dube

Lucky Philip Dube ni we mucuranzi wagurishije muzika ye kurusha abandi muri...
18 October 2019 Yasuwe: 1009 0

Mama wa Diamond yabatengushye ashyira hanze amafoto y’umwana aherutse...

Byari bizwi ko Diamond Platnumz yerekana isura y’umwana we hashize iminsi 40...
18 October 2019 Yasuwe: 4263 0

Umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ku rukundo biri kuvugwa ko ruri kuvuza...

Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ko iby’urukundo...
18 October 2019 Yasuwe: 2663 0