skol
fortebet

Papa wa wa muhanzi w’umwana wo muri Uganda yahundagajweho amabuye n’amacupa ku rubyiniro

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Fresh Daddy, se wa Fresh Kid, wo muri Uganda yahuriye n’uruvagusenya ku rubyiniro asusurutsa abari bitabiriye igitaramo yatumiwemo cyabereye kuri Aero Beach abafana bamuhundagazaho amabuye n’amacupa.

Sponsored Ad

Ku Cyumweru taliki ya 28 Nyakanga 2019, ni bwo abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibirori byabereye Entebbe (Uganda) kuri Aero Beach, Fresh Daddy yari yatumiwemo kuririmba bamubujije amahwemo banamutera amacupa ku rubyiniro. Gusa uyu mugabo yanze kuva ku rubyiniro avuga ko yatumiwe ngo abaririmbire.

Howwebiz yatangaje ko nyuma y’uko umuhanzi mushya Fresh Daddy, wo muri Uganda atangiye umuziki mu mezi ashize, ari guhuriramo n’ingorane zitandukanye.

Mu minsi ishize umushyushyarugamba ‘MC Kats’ yamwimye umwanya wo kujya ku rubyiniro mu birorori byabereye ahitwa Wave Lounge.

Kats yavuze ko Fresh Daddy atari ashoboye ndetse ko nta n’uwagombaga kumwitaho. Byaramubabaje ariko agerageza kwerekana ko atari we wenyine.

Fresh Daddy yakomeje avuga ko atacika intege kubera ibyo ari gukorerwa kuko ngo na Bebe Cool babimukoze ubwo yatangiraga umuziki ariko bitamubujije gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa