skol
fortebet

Parfine yatangaje icyamutanyije na Safi

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itatu Safi Madiba asezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Niyonizera Judithe, uwahoze ari umukunzi w’uyu muhanzi Umutesi Parfine yavuze akari ku mutima nyuma yo kutarambana mu rukundo.
Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha ishavu n’agahinda yatewe na Safi, anatega iminsi uru rugo ahamya ko bidatinze Safi azaca inyuma uyu mugore yashatse bivugwa ko akurikiranye amafaranga.
Parfine watandukanye n’umugabo yanakomoje ku mugambo Safi yanditse kuri (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itatu Safi Madiba asezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Niyonizera Judithe, uwahoze ari umukunzi w’uyu muhanzi Umutesi Parfine yavuze akari ku mutima nyuma yo kutarambana mu rukundo.

Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha ishavu n’agahinda yatewe na Safi, anatega iminsi uru rugo ahamya ko bidatinze Safi azaca inyuma uyu mugore yashatse bivugwa ko akurikiranye amafaranga.

Parfine watandukanye n’umugabo yanakomoje ku mugambo Safi yanditse kuri instagram mu gitondo cyo ku wa 02 Ukwakira 2017 avuga ko umugore we ‘afite ubwiza karemano’, ngo ayo magambo yayanditse atayakuye ku mutima ahubwo ko ari iturufu yakoresheje kugirango abuze rubanda gukomeza kuvuga.

Uyu mukobwa uba mu Busuwisi yahoze ari mu munyenga w’urukundo na Safi

Ikindi cyumvikana muri iri ijwi n’uko Parfine yananiwe kugura Safi nk’uko uyu Niyonizera yabikoze. Yavuze ko mu myaka irenga ibiri bamaranye yagiye yumva ko atari urukundo rwagenzaga Safi ahubwo yari akeneye umukobwa ufite amafaranga ubundi bagasahyingiranwa.

Uyu mugore kandi yahamije n’ubwo bakundanaga yari abizi ko Safi afitanye umubano w’ibanga n’uyu mugore yarongoye.Ngo mu 2016 ubwo Parfine yari kumwe na Safi i Dubai yakiriye amakuru y’uko hari undi mukobwa nawe ushaka Safi ariko nyine ngo yakomeje kubitera umugongo.

Ngo icyo gihe mu 2016 Safi ntabwo yakundaga Niyonizera Judithe ahubwo urukundo rwabo rwaje gukomera ari uko uyu mugore Judithe yemeye kugurira inzu Safi akanayimwandikaho.

Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari bwo hejuru (UMURYANGO utifuje gushyira hanze). Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), ngo umugambi wabo n’uko bafashwa kujya gutura mu mahanga.

Ati “Njyewe ubu maze kubwira umunyamakuru nti ’nzaza i Kigali, ndagusabye ntegurira ikiganiro njye mfite ijambo nshaka kubwira abantu, Isi yose, nshaka kubwira aba-Diaspora b’abakobwa ngo urwo bapfuye’, ngize Imana mbivuyemo neza nubwo nasebye nta ndwara mpakuye ariko noneho hari abandi bahakura n’indwara bakanarindagira, bakanabiba bakabamara bakabacucura. Yesu weee, uzi ko […] birakabije, ntabwo ibi bintu bibaho. Abahungu bose ubu bari ku ba Diaspora, uwakubwira nk’abahungu bamaze kuntereta.”


Safi Niyibikora ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 yashyingiranywe na Niyonizera Judithe

Yatanze urugero rw’uko nyuma yo gutandukana na Safi hari abasore bo mu Rwanda batangiye kumutereta bamubwira ko bazamufata neza kurusha Safi nyamara ngo yamaze kumenya ko baba bashaka imitungo no kubafasha kujya gutura mu mahanga.

Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”

Yongeye guhamya ko yakoze ikosa rimwe mu buzima akundana na Safi ahamya ko atakongera gukora ikosa nk’iryo mu buzima.

Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”

Umutesi Parfine yari asanzwe ari umugore wa Blaise Pistoletti ukora mu Bitaro bya ICRC biherereye mu gace kitwa Novye mu Busuwisi, bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Aya majwi ageze hanze mu gihe Safi yibereye mu biruhuko hamwe n’umufasha we muri Zanzibar mu kwezi kwa buki.

Ibitekerezo

  • Ariko ako gakecuru kaba gashaka iki ko kari munyongera!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa