skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi mu bitabiriye umuhango wo kwita amazina imfura y’Umupfumu Rutangarwamaboko wakozwe mu buryo bwa gakondo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

Nzayisenga Modeste uzwi cyane nk’Umupfumu Rutangarwamaboko n’umugore we Umuziranenge Sana Cynthia, bakoze ibirori byo gusohora umwana no kumwita amazina bikozwe mu buryo bw’umwihariko wa gakondo ya Kinyarwanda

Sponsored Ad

.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Rutangarwamaboko na Umuziranenge barushinze, ubukwe bwaba bombi bwavugishije benshi bitewe nuko babukozwe mu buryo gakondo butari bugikoreshwa ubu.

Mu minsi mike ishize aba bombi bibarutse imfura yabo y’umukobwa, mu mpera z’icyumweru gishize batumiye inshuti n’abo mu miryango yabo mu birori gakondo byo gusohora no kwita amazina uyu mwana wabo w’imfura.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abarimo Pasiteri Ezra Mpyisi, umusizi Jean de Dieu Nsanzabera n’abandi. Bakoze ibyo kurya ubunnyano, guhinga, guterura umwana, kwita amazina umwana n’ibindi yakorerwaga hambere mu muco ubwo yasohorwaga bwa mbere ku munsi wa munani nyina avuye ku kiriri. Uyu mwana bakaba baramwise ‘Rutangarwamaboko Umugiramana’.

Rutangarwamaboko mu gusobanura amazina y’umwana we yagize ati “Imfura yacu ni Umugiramana koko izina niryo muntu. Ubwo yavukiye muri ubu buntu bukidusagambamo bugasendera hose uko bwira n’uko bucya.”

Mu butumwa uyu Mupfumu yanyujije kuri facebook bwiganjemo gusabira imigisha iyi mfura ye yayisabye kutazatatira umuco. Yagize ati “Mwana wanjye ubwo watutswe n’abakuru ibitututsi by’ineza nibyo shya n’ihirwe by’i Rwanda, urakomeze iyo nzira y’umuco wacu tugutezeho byinshi wa Mugiramana we ngo uzabe umukobwa w’i Rwanda ndetse mutima w’u rugo w’umwimerere uko byahoze.”

Umuhango wo kurya ubunnyano, wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse. Bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo, iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basasagaho amakoma, bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke. Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima. Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho, abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bagafungura bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana. Ng’uko kurya ubunnyano, kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere yawa mubyeyi, bavuga bati “Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa” n’uko abana bakita uruhinja amazina”.

Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye, kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara. Nyina yabaga yamuhaye amata akamuha n’ibere agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa kunyara, bamutamikaga itabi akaruka bakabona kugenda. Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi, agapfa. Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Pasiteri Ezra Mpyisi mu bitabiriye umuhango wo kwita amazina uyu mwana




Ibitekerezo

  • Ese uyu Rutangarwamaboko ni Umupfumu nkuko bavuga?Niba aribyo,imana itubuza gukorana n’abapfumu kugirango bataduhumanya.Byisomere muli Abalewi 19:31.Imana kandi itubuza kujya mu bantu biyita abakozi b’imana,nyamara baba bishakira ifaranga.Muli iki gihe,abiyita abakozi b’imana nta kindi basigaye bigisha uretse kukubwira ko bagiye kugusengera imyaku yose ikagenda,ukabona promotion,Fiyanse,imodoka,inzu,etc...Cyangwa bakakubeshya ko bagiye kugusengera ugakira sida,etc...Bible idusaba kugenzura niba aho dusengera hakora ibyo imana idusaba,cyangwa niba batigisha ibinyoma.
    Urugero,kwigisha ko hali imana data,imana mwana n’imana mwuka wera.Nyamara Bible yigisha ko Yesu ari "umugaragu w’imana" (Ibyakozwe 3:13),naho umwuka wera ukaba "imbaraga z’imana" zituma dukorera imana (Luka 24:49).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa