skol
fortebet

Pasiteri wishe umukobwa akamuhamba mu rusengero yavuze imigenzo iteye isoni bamukoreyeho (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

• Umupasiteri yishe umukobwa, ibice by’umubiri we abitaba mu rusengero
• Umupasiteri wishe umukobwa akamuhamba mu rusengero yasobanuye uko banamusambanyije ku ngufu ndetse bakamucamo ibice akabizugunya.

Sponsored Ad

Umupasiteri wafunzwe azira kwica umukobwa wo mu gace ka Kogi, mu gihugu cya Nigeria, yasobanuyeko bamufashe ku ngufu ndetse na nyuma yo kumwica basambanya umurambo we.

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kugenda hagarukwa ku nkuru y’akababaro, y’umugabo bivugwako ari umupasiteri, wishe umukobwa mu gace kitwa Kogi, yarangiza akamukataguramo ibice, bimwe akabitaba mu rusengero ku ruhimbi, ibindi bice abijyana kubitaba mu gihuru kiri hafi y’urusengero.

Uyu mupasiteri w’inkoramaraso, ubusanzwe ni umugabo ufite abana umunani, akaba yaratawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2018, nyuma yo gutahurwaho amahano yo kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, akamukoreraho imigenzo.

Mu bisobanuro uyu mupasiteri yatanze ku mahano yakoze, yireguye avugako ari satani watumye akora ubu bwicanyi ngo kandi binongeyeho ngo byari mu rwego rwo kuba yava mu bukene abona bwugarije umuryango we.

Mubyo yaganirije abanyamakuru ubwo bamujyanaga mu gihome, yavuzeko mubyo yasabwaga gukora, ari ukwica abantu batatu kandi akabashyingura mu buryo abakoreraho imigenzo yategetswe na satani, aho avugako yari yizeye ko nyuma yo kwica Moses w’imyaka 19, yari guhita abona akayabo ka miliyoni 2.5 z’amanaira (N2.5 million).

Yakomeje avugako we nabo yifashishije muri uyu mugambi mubisha, babanje gusambanya uyu mwana w’umukobwa ku ngufu, bajya babona kumwica. Ngo bamaze no kumica kandi bongeye gusambanya umurambo we nkuko bari babitegetswe. Yavuzeko ibyo birangiye, bamuciye umutwe, bumuca intoki n’amano, barangije babivanga n’ibindi bintu ngo bakombaga buri gitondo, mu rwego bizeraga ko bazabona amafaranga menshi.

Kuri ubu, uyu mupasiteri n’abandi 2, bafatanyije muri ubu bwicanyi batawe muri yombi, aho bategereje kugezwa imbere y’ubutaberango baryozwe ibyo bakoze.

Ibitekerezo

  • Ariko aba baba barabaye abapasiteri hashingiwe ku biki? Izi ngirwamadini nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa