skol
fortebet

Pasiteri yafashwe akuriramo inda umukobwa w’ imyaka 10 yayiteye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri witwa Micheal yakubiswe nk’iz’akabwana ndetse ahita ajyanwa kuri Police nyuma yo kugubwa gitumo akuririmo inda umukobwa yayiteye.

Sponsored Ad

Micheal, Umupasiteri w’imyaka 55 y’amavuko wo mu itorero ryitwa Celestial Church of Christ, riri mu gace ka Ilashe, muri leta ya Ogun yafashwe arihanangirizwa ku karubanda azira gufasha umwana w’umukobwa w’imyaka 10 gukuramo inda.

Umupasiteri yakubitiwe mu ruhame nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 10 akamutera inda akanayimukuriramo

Uyu mupasiteri gito yafatiwe ahitwa Ondo mu kwezi kwa 2, nyuma yo gushinjwa gutera umwana w’umukobwa inda hanyuma akamushimuta kugirango babashe gukuramo inda yari yaramuteye. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Nigeria, arahamya ko uyu mupasiteri yari yahishe uyu mukobwa mu nzu ye ari naho bakuriyemo iyo nda gusa baza kumugwa gitumo ku iperereza ryari rimaze igihe rimukorwaho.

Mu bihano uyu mupasiteri yahawe, harimo gukubitwa ibiboko imbere y’abaturage ndetse agahita ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ngo inzego z’ubutabera na zo zishyireho akazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa