skol
fortebet

Pasiteri bamuzaniye umwana w’ imyaka 7 ngo amusengere aramusambanya

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, polisi ya Nigeria ikorera mu gace ka Azube muri leta ya Delta, Nigeria, yataye muri yombi umupasiteri ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko.

Sponsored Ad

Mr Mahammad Mustafa, umuvugizi wa polisi mu gace ka Azube, yemeje ayo makuru y’ifatwa ry’uyu Alfred Omereh ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko mu gihe we yavugaga ko agiye kumusengera.

Uyu mwana ufite ababyeyi basengera mu rusengero ruhagarariwe na Alfred Omereh, yinjijwe mu biro bya pasiteri ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, pasiteri amubwira ko agiye kumusengera ahita amusambanyiriza muri ibyo biro ku gahato.

Ubwo uyu mwana yageraga mu rugo iwabo byamwanze mu nda, ni ko guhita abiganiriza ababyeyi be, maze bakubitwa n’inkuba bahita bihutira kubigeza kuri polisi niko guhita bata muri yombi uyu mupasiteri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Ubwo Robert Kelechi papa wa Jane wasambanyirijwe umwana na Pasiteri agiye kumusengera, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuzeko yasize umwana we ku rusengero maze akigira mu mirimo ye nk’ibisanzwe ariko aza gutungurwa n’amarira y’umukobwa we mu ijoro ryo ku wa Kabiri ari nabwo bahise bamubaza ibyamubayeho arabasobanurira bahita bifashisha inzego z’ umutekano kugirango uwo mu Pasiteri akanirwe urumukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa