skol
fortebet

Patient Bizimana wavuzwe mu rukundo na Miss Doriane ndetse n’umukobwa wa Masasu yavuze ko afite umukunzi

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Patient yavuzeko muri bano bose yavuzwe nabo mu rukundo ko ntanumwe bakundanye kandi ko afite umukobwa bakundana mu gihe cya vuba azamutangaza yongeraho ko n’ubukwe bwe buzaba abantu bose babireba.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho umubyeyi wa Patient Bizimana amuhaye inka ya 2 akamusaba ko uyu mwaka wa 2018 warangira nawe yubatse urugo bakavuga ko bagiye mu rugo kwa Patient mu cyimbo cyo kuvugako bagiye mu rugo kwa Leonard se umubyara.

Yagize ati “None rero Patient, Concert yawe y’ejo bundi (2017) kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w’umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe."

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Patient yavuze ko icyifuzo cy’ umubyeyi we yacyakiriye neza kandi ko agiye kubikora.

Ibi bije nyuma yuko Patient Bizimana ubusanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana avuzwe mu rukundo n’abakobwa babiri mu bihe bitandukanye ,abo bakobwa barimo Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2015 ndetse n’umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu witwa Deborah Masasu gusa aya makuru yayahakanye avuga ko muri bano bose ntanumwe bakundanye.

Yagize ati “Nta mukobwa n’umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba.

Patient Bizimana ukunda guhisha ibijyanye n’ umukobwa bakundana umwana ushize yavuze ko umukobwa mwiza kuri we ari umukobwa wubaha Imana ndetse akaba amukunda bizira uburyarya.

Yagize ati “Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira: Kuba akijijwe afite imico myiza, Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda, Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana, Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro no Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa