skol
fortebet

Patient Bizimana yafotowe ari kwiga kurashisha Itopito n’Umuheto bitangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abafana b’umuhanzi Patient Bizimana, umaze kuba icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwishimira amafoto yasakaje ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaye arimo kwitoza gukoresha ibikoresho bya gakondo birimo Itopito n’Umuheto.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Patient azwi cyane nk’umuhanzi ufite ubuhanga mu kuririmba no kubyinira Imana mu bitaramo akora n’ibyo atumirwamo. Ntabwo abantu bamumenyereye nk’umuntu ukunda ibirango by’umuco gakondo w’abanyarwanda.

Patient Bizimana yafotowe ari kwiga kurashisha Itopito

Gusa mu minsi ishize, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook na Instagram asakazaho amafoto ari ahantu atashatse kuvuga ariko avuga ko ari mu Rwanda, agaragaza ko akunda itopito ndetse n’umuheto anagaragaza ko ibyo bikoresho hari icyo bisobanuye ku buzima bwe.

Kuri Instagram Patient Bizimana yagize ati: “Ni ibihe aho umuntu areba hirya no hino agatahura ko ubuzima bwe bwose buturuka mu ntego (target),…uyu ni umunsi w’igikundiro namaze ahantu runaka mu Rwanda,…”

Aha akaba yarari kwiga no kurashisha Umuheto

Patient akaba yatangarije itangazamakuru ko nta buhanga bwihariye afite mu gukoresha ibi bikoresho gakondo, gusa ngo yageze ahantu biri yishimira kubyifotorezaho arimo kwitoza kubikoresha.

Yagize ati: “Ni uko ubibona, ni ukwifotoza gusa, nuko nabibonye ahantu ndifotoza gusa ariko nta buhanga bundi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa