skol
fortebet

Patient Bizimana yavuze ku bahanzi bagenzi be basaba umugabane ku maturo

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, atangaza ko kuri we atari ngombwa guhabwa umugabane ku maturo mu gihe cyose adakora akazi gahorora mu rusengero abarizwamo.
Patient Bizimana washimangiye izina mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko umuhanzi ukwiye guhabwa amaturo yo mu rusengero ari wa muhanzi uba warihebeye umurimo w’Imana kuburyo nta kindi yumva yawubangikanya nawo.
Apôtre Dr Paul Gitwaza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, atangaza ko kuri we atari ngombwa guhabwa umugabane ku maturo mu gihe cyose adakora akazi gahorora mu rusengero abarizwamo.

Patient Bizimana washimangiye izina mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi; ahamya ko umuhanzi ukwiye guhabwa amaturo yo mu rusengero ari wa muhanzi uba warihebeye umurimo w’Imana kuburyo nta kindi yumva yawubangikanya nawo.

Apôtre Dr Paul Gitwaza umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, aherutse gushimangira ko bikwiye ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakwiye guhabwa agaciro n’umugabane ku cyo urusengero rwinjiza.

Abahanzi baririmba mu nsengero bamaze iminsi bagarukwaho cyane mu itangazamakuru, aho bagiye bumvikana bahamya ko bakora akazi gakomeye kanatuma bamwe mu bakirisitu bakomeza kwiyongera kenshi bakurikiye abo baririmbyi muri urwo rusengero babarizwamo.

Tonzi aheruka kuvuga ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakwiye guhabwa ku maturo kuko ngo ‘hejuru y’uko ari umuhanzi uririmbira Imana na we agira ubuzima busanzwe abamo kandi bukenera ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo abeho’.

Ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi mu nzu yanjye kugira ngo habemo ibyo kurya, ibyo kurya bije mu nzu y’Imana ubundi ni ukuvuga ngo umwana mu rugo ntakwiye kwicwa n’inzara. Mu nzu y’Imana rero habamo abantu, ntabwo habamo intebe , mu nzu y’Imana ni wa muryango wa gikirisitu hanyuma Imana igashyiraho umushumba nk’umubyeyi.”

Ibi ariko ntibabihuza na Patient Bizimana uvuga ko umuhanzi ukwiye guhabwa amaturo agomba kuba ari wa wundi wihebeye muzika y’urusengero ndetse akaba aribwo b’ubuzima bwe adashobora gukora akandi kazi nko muri Banki.

Mu kiganiro Patient Bizimana yahaye Radio Rwanda, yasubije asa nushaka gusimbuka ikibazo yari abajijwe rimwe na rimwe akitsa ariko akomeza kwibutswa n’umunyamakuru ko akeneye igisubizo cyemeza niba nawe yahabwa amaturo cyangwa niba atayafata.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, yagize ati " Umuntu ukora akazi gahoraho mu rusengero...eeh bashobora ku kwishyura nk’uko tubibona ahandi."

Umunyamakuru yahise amubaza niba umuhanzi avuga uri Permanent [uhoraho] mu rusengero ari wa wundi uhora mu rusengero mbese utari umunyabiraka.

Patient wakinnye umupira w’amaguru igihe kirekire, ati " Icyo sicyo nashatse kuvuga kuko nta munyabiraka ubaho mu murimo w’Imana abantu bose bakorera Imana igihe cyose nta munyabiraka ubaho, [araseka cyane]."

Avuga ko hari abantu baba barihebeye umurimo w’Imana kuburyo yumva ntakindi yawubangikanya nawo.

"Icyo nashatse kuvuga hari abantu baba barihebeye uwo murimo,ni ukuvuga ngo; urugero aho nsengera ni ahangaha, ikindi akaba afite iyo mpano yo kuvuga ngo akora Muzika mu buryo buri Professional [bw’umwuga], cyangwa se ugasanga yarakoze amahugurwa kuri muzika ikindi we akaba aribwo buzima bwe adashobora kujya gukora muri Banki icyo gihe urumva mu rusengero baramwishyura kugirango eeh kubera ko aba ari nka kazi akora mu rusengero."

Yavuze ko ibyo bibabo cyane mu rusengero aho usanga bishyura abantu batandukanye ku bw’umurimo bahakora. Umunyamakuru yakomeje kumwibutsa ko ari kuvuga ku bandi kurusha uko we yivuga.

Patient ati "Ibyari byo byose nsinavuga ngo ya yafata cyangwa nti ya yafata ahubwo byaterwa na gahunda urusengero rufite bijyanye n’uko bakorana n’abahanzi, yaaaa niko nabivuga."

Umunyamakuru ati "Nonese biterwa naho usengera", patient ati "yaaa niko nabivuga"; Umunyamakuru ati wowe iyo uririmbye wumva wagakwiye guhabwa amaturo, Patient ati eeehh ku giti cyanjye oya numva atari ngombwa rwose."

Ku 17 yavuye muri Kiliziya Gatolika, ubu ni umukirisitu uri no mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya mu itorero rya Restoration Church.Yagiye ategura ibitaramo bya Pasika bikitabirwa mu buryo budasanzwe, icyo aheruka gukora yagifatanyije n’umuririmbyi ukomeye muri Afurika y’Epfo Pastor Solly Mahlangu,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa