skol
fortebet

Patient yaherewe impano y’inka muri Finland

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Patient Bizimana uri kubarizwa ku mugabane w’u Burayi aho yagiye mu bitaramo bizenguruka uyu mugabane yahawe impano y’inka n’umwe mu miryango y’abanyarwanda ituye mu gihugu cya Finland.
Patient ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye abinyujije mu majwi no mu mashusho, yakoze indirimbo nyinshi zazamuye igikundiro cye ndetse abenshi barakizwa kubwe.
Kuva yagera mu Bubiligi yatangiriye urugendo rwe rw’ibitaramo muri Suwede no muri Finiland ndetse aza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Patient Bizimana uri kubarizwa ku mugabane w’u Burayi aho yagiye mu bitaramo bizenguruka uyu mugabane yahawe impano y’inka n’umwe mu miryango y’abanyarwanda ituye mu gihugu cya Finland.

Patient ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye abinyujije mu majwi no mu mashusho, yakoze indirimbo nyinshi zazamuye igikundiro cye ndetse abenshi barakizwa kubwe.

Kuva yagera mu Bubiligi yatangiriye urugendo rwe rw’ibitaramo muri Suwede no muri Finiland ndetse aza no gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Ibihe Byiza’.

Patient ari kumwe n’abari kumufasha gutunganya amashusho
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ahitwa i Maastricht mu gihugu cy’Ubuhorandi ( Netherland ), agaragaramo abantu batandukanye barimo n’umukobwa w’Umunyarwandakazi uba ku mugabane w’Iburayi.

Mu mashusho yasakajwe na Patient abinyujije kuri instagram yagaragaje ko yasuye umuryango w’abanyarwanda uba muri Finilande uhagarariwe n’uwitwa Damascene akakirwa neza ndetse ko bamwishimiye bakamuha inka.

Yagize ati “Turashimira Imana yakoze ibitangaza bikomeye cyane. Mu by’ukuri uyu ni umugisha ukomeye cyane, kugira ngo mwenedata agere aha nubwo yaje mu butumwa bw’Imana ariko Imana yamushoboje aza kudusara, aha ari isanga ni iwe, none azajyenda abwire umuryango ko umuryango wa Damascene wamuhaye inka.”
Ngo mu gihe cya vuba Patient arashyikirizwa inka habe n’ibirori byo gusangira.Uyu muhanzi nta byinshi yatangaje uretse kuvuga ati "inka nkaba Ndayitahanye!".

Hari amakuru avugako ko ibitaramo byose yagombaga gukorera i Burayi bizasorezwa mu Bubiligi , akazahakorera igitaramo ku itariki 11 Ugushyingo 2017 kizitabirwa n’umuhanzi w’Umurundi Dudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa