skol
fortebet

Paul Okoye [P square] yabajijwe n’umwe mu bahanzi uko yakwinjira muri illiminati

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Paul Okoye umwe mu basore bagize itsinda rya P Square ribarizwa mu gihugu cya Nigeria rimaze kwamamara kubera muzika yabo, yabajijwe n’umwe mu bahanzi bakizamuka uko yabigenza kugirango amenyekana binyuze mu kwinjira muri Illiminati.
illiminati ni umuryango wakozweho ubushakashatsi butandukanye bamwe bavuga ko ari umuryango wasekibi andi bakavuga ko urimo bimwe mu bikomerezwa bya hano Ku isi. Abandi ntibatinye guhamya ko umuhanzi ushaka kuzamuka anyura muri illiminati agatanga igitambo (...)

Sponsored Ad

Paul Okoye umwe mu basore bagize itsinda rya P Square ribarizwa mu gihugu cya Nigeria rimaze kwamamara kubera muzika yabo, yabajijwe n’umwe mu bahanzi bakizamuka uko yabigenza kugirango amenyekana binyuze mu kwinjira muri Illiminati.

illiminati ni umuryango wakozweho ubushakashatsi butandukanye bamwe bavuga ko ari umuryango wasekibi andi bakavuga ko urimo bimwe mu bikomerezwa bya hano Ku isi. Abandi ntibatinye guhamya ko umuhanzi ushaka kuzamuka anyura muri illiminati agatanga igitambo ubundi ibihangano bye bikini ku isi yose.

P Square imaze kuba ubukombe mu muziki wa Afurika, usanga bamwe mu bahanzi bifuza gukorana nabo yaba abamaze kumenyekana cyangwa abakira hasi, bagishakisha iterambere mu bihangano byabo.

Ni kenshi bivugwa mu bantu ndetse bikandikwa bamwe bashinja kanaka ko kuzamuka kwe abicyesha illiminati yihebye.

Paul Okoye yandikiwe n’umwe mu bahanzi bakizamuka amubaza aho yanyura kugirango yinjire muri illiminati. Uyu muhanzi yabwiye uwari umubajije ko ibya illiminati nta byinshi abiziho ko ahubwo yakorera Imana gusa.

Uwanditse yagize ati "Nitwa Samuel nanjye ndi umuhanzi ukiri muto ukomoka muri Nigeria, nkaba nifuza kujya muri illiminati...Mfite imyaka 19 y’amavuko, ndambiwe gutsikamirwa muri muzika. Ni ukuri ubifate nk’ukuri ndakomeje. Ntiwirengagize iyi baruwa yanjye.

Munsi y’ubu butumwa, uyu musore yanashyizeho nimero za Telefone kuburyo bavugana.Yanashyizeho Email yiwe kuburyo Paul atabonye uko ampuhamagara yanamwandikira binyuze kuri Email.

Okoye yamusubije amubwira ko akwiye kwegera Imana. Yagize ati "Muvandimwe rero ukwiye kwegera urubyiruko rugenzi rwawe mu kajyana gusenga Imana kuko ariyo itanga byose,."

Uyu wandikiye yakomeje guhatiriza avuga ko bamwe mu bahanzi ariyo nzira baca kugirango bamenyekana nawe yinginga Okoye ko yamufasha kugera mu itsinda rya Illiminati

Mu gusubiza uyu mwandikiye, Paul yasubizanyije uburakari yongera kumwibutsa ko atari muri illiminati akomeza kumushinja. Ati " Amahirwe macye rero kuri we. Ntabwo mbarizwa muri illiminati,...Inama nakugira ni uko wakurikira inzira yanjye ugasenga Imana ushikamye kandi ugakora cynae.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa