Perezida Kagame yashimiye abahanzi n’abanyamakuru barimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 August 2017 Yasuwe: 1576

Perezida Paul kagame yashimiye abahanzi kimwe n’abandi bose bamubaye hafi n’abagize uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza n’aho byabereye hose, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’igihugu, aho yaje ku isonga n’amajwi 98.66%.

Aho yabaga yagiye kwiyamamariza hose, benshi mu bahanzi nyarwanda babaga bahari, indirimbo zifashishwaga mu kwiyamamaza zose zahimbwe n’abahanzi nyarwanda, izo zikaba impamvu nyamukuru zatumye Perezida Kagame abazirikana, abashimira mu ruhame nyuma yo kwegukana intsinzi.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda bose by’umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bakoraniye ku cyicaro cy’uwo muryango, Perezida Kagame yashimiye benshi ahereye ku bateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza, ashimira umuryango we, aho yavuze ko na wo “ari abana b’Inkotanyi”.

Yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, anashimira abanyarwanda bose bakomeje kumugaragariza icyizere n’urukundo., rwatumye bashyigikira ko yakongera akabayobora indi myaka indwi.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi n’abaririmbyi badususurukije, ahari hashyushye bakadufasha kuhashyushya kurushaho, barakoze cyane."


"Hari ndetse abanyamakuru baba abo mu gihugu hano baba abo hanze, abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha za ’social media’ (imbuga nkoranyambaga), mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho. Mwarakoze namwe cyane.”

Perezida Kagame yegukanye intsinzi mu matora yabaye kuwa 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku batuye imbere mu Rwanda, aho yasaruye akayabo k’amajwi 98.66%, akurikirwa na Mpayimana Philippe wagize 0.73%, Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) aba uwa gatatu n’amajwi 0.47%.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kv

    98,63% mujye muba update!

    August 2017

Inzindi nkuru

Saphina uvugwaho guterwa gapapu bakamutwara umukunzi yabihakanye

Kirenga Saphine wiyeguriye umwuga wo gukina filime yatangaje ko yiyiziho...
19 July 2018 Yasuwe: 1196 0

Dore amateka ya Christus Kapaya umusore wateye benshi agahinda kubera...

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basakaje hanze amafoto ya Kapaya...
19 July 2018 Yasuwe: 5301 0

Dore urutonde rw’abakobwa 5 b’uburanga bakomoka ku Banyapolitiki bo muri...

Bamwe mu bakobwa b’uburanga bakomoka mu Banyepoliyiki bakomeye muri Kenya...
19 July 2018 Yasuwe: 1990 0

Urupfu rw’ umusore witangiye umuziki w’ u Rwanda uherutse gukora ubukwe...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2018 nibwo hamenyekanye inkuru...
19 July 2018 Yasuwe: 4608 0

Uganda :Umuhanzikazi yashyize hanze amafoto yambaye imyenda igaragaza...

Umuhanzikazi Winnie Nwangi yashyize hanze amafoto agaragaza ibibero bye mu...
18 July 2018 Yasuwe: 2999 0

Amafoto yaciye ibintu: Umuhanzikazi yatanze akayabo asaba abakobwa kwifata...

Mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga turasangamo agaragaza...
18 July 2018 Yasuwe: 2960 0