skol
fortebet

Perezida Kikwete yabonye uburyo Diamond na Tanasha bifotozaga babara amafaranga amugira inama yakoze benshi ku mutima amusaba no kureka uburaya akamesa kamwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond yahishuye ikintu gikomeye yaganiriye n’uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzania Jakaya Kikwete aho yamusabye gufata icyemezo cy’abagabo akazana umugore uhamye akunda nawe umukunda akareka kujarajara cyane mu nkundo.

Sponsored Ad

Jakaya Mrisho Kikwete wabimusabye amubwira ko imyaka ye igeze, ntakabuza kandi bizamufasha kwagura iterambere rye, Uyu muhanzi avuga ko yabonanye na Kikwete nyuma y’aho yari aherutse kumuhamagara kuri telefoni akamwihanganisha bitewe n’impanuka yari yakoreye ku rubyiniro.

Diamond Platnumz na Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania

Yagize ati “ Ubwo nari I Mwanza numvise ko ngo yahoze ashaka ko tuvugana, nanjye nashatse uburyo bwo kumuhamagara kugira ngo tuvugane. Yambajije uko byagenze mubwira uko bihagaze, ariko nanone hari hashize igihe kinini tutabonana, musezeranya ko niza Dar [Dar- Es Salaam] tuzabonana.”

Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahishuye bimwe mu byo yaganiriye na Nyakubahwa Kikwete.

Ati “ Naragarutse njya kubonana na we, twaganiriye ibintu byinshi. Yarambwiye ngo nindongore kuko igihe kigeze. Yagize icyo ambwira ku mashusho yamenyekanye ndi kumwe na Tanasaha ndimo kubara amafaranga, yambwiye ko biriya nakoze bibabaza abandi benshi baba badafite amikoro. Bakaba bantekereza nabi bagahindura imyumvire”

Ibitekerezo

  • UBUKIRE bituma umuntu akora ibibi byinshi,urugero kujya mu busambanyi,kandi bigatera ibibazo byinshi nkuko Bible ivuga muli 1 Timote 6:10.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havug,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa