skol
fortebet

Perezida Macron yitabiriye umuhango wo gushyingura umucurunzi

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu Bufaransa basezeye bwa nyuma umwe muri barurangiranwa bakomeye muri icyo gihugu, Johnny Hallyday, mu muhango wabereye hagati mu muji wa Paris kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017.
Ni umuhango wari ugizwe n’igice cy’umuziki w’injana ya Rock, hamwe n’igice cy’ibikorwa byo kwibuka no kwunamira nyakwigendera.
Isanduku yiwe yera yajyanywe muri rumwe mu masengero akomeye, ku muziki wa blues, impundu hamwe n’amashyi menshi y’ibihumbi by’abakunzi be bari baje kumusezeraho bwa nyuma nk’uko (...)

Sponsored Ad

Mu Bufaransa basezeye bwa nyuma umwe muri barurangiranwa bakomeye muri icyo gihugu, Johnny Hallyday, mu muhango wabereye hagati mu muji wa Paris kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017.

Ni umuhango wari ugizwe n’igice cy’umuziki w’injana ya Rock, hamwe n’igice cy’ibikorwa byo kwibuka no kwunamira nyakwigendera.

Isanduku yiwe yera yajyanywe muri rumwe mu masengero akomeye, ku muziki wa blues, impundu hamwe n’amashyi menshi y’ibihumbi by’abakunzi be bari baje kumusezeraho bwa nyuma nk’uko BBC ibitangaza.

Mbere umurambo we wari watambagirije kuri Champs Elysees uherekejwe n’amajana y’abari ku mapikipiki.

Ubwo yavugaga ijambo ryo guherekeza nyakwigendera, umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko uwo muririmbyi yari agize igice cy’Ubufaransa ubwacyo.

Ngo kandi benshi mu baje kumwunamira bumvise barumva ko babuze umuntu wo mu muryango wabo.

Johnny Hallyday’, Umufaransa wamamaye ku isi hose mu jyana ya Rock yitabye Imana ku myaka 74 y’amavuko azize indwara ya Cancer y’ibihaha, yapfuye amaze gucuruza indirimbo zirenga milliyoni.

Abafaransa ubwabo bari baramuhibye akazina ka ‘Johny wacu’ (Our Johnny – mu cyongereza).Perezida Emmanuel Macro w’u Bufaransa yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rw’uyu muhanzi, avuga ko atazibagirana mu Bufaransa.

Hallyday [Jean-Philippe Smet],yabaye umuhanzi nyuma yo gukunda kureba kuri televiziyo indirimbo z’uwitwaga ‘Elvis Presley’ mu 1957.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa