skol
fortebet

Perezida Museveni agiye gushyira hanze album y’indirimbo

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo uzwi mu gutegura ibitaramo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni agiye gushyira hanze alubumu igizwe n’indirimbo ebyiri.

Sponsored Ad

Balaam Barugahare ubwo yaganiraga na Spark Tv. yavuze ko Perezida Museveni azagaragara mu gitaramo ateganya muri iyi minsi azita ‘Non- Stop’ kandi ko amashushyo y’indirimbo za Perezida Museveni yafatiwe muri imwe mu famu (farm) ze yamaze kurangira.

Yagize ati ” Museveni afite alubumu tugiye gushyira hanze mu minsi ya vuba. Iyi alubumu izaba yitwa ‘Non- stop’ ni alubumu nziza ifite indirimbo ebyiri zinafite amashusho yazo. Ni nziza, muzazikunda nimuzibona”.

Reuters ifite inkuru yo muri 2011 , aho Perezida Museveni yakoranye ikiganiro n’ abanyamakuru akababwira ko indirimbo ye ’ Do you want another Rap’ yakunzwe’ bikamubera ikimenyetso cyo abakiri bato banyotewe na Rap y’ abakuze bityo namara gutorwa azashyira ahagaragara album.

Icyo gihe yagize ati "Ku bw’ ibyo nituva mu matora mushobora kubona album nini y’ indirimbo ziyubashye"

Museveni afite indirimbo ebyiri yasohoye ngo zimufashe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida muri 2010 na 2015. Iyo aheruka gushyira ahagaragara yitwa ’Yengoma Yengoma’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa