skol
fortebet

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku irushanwa ry’abakobwa b’ibibuno binini igihugu cya Uganda kiri gutegura

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru yavugishije benshi cyane hano muri afurika ubwo hashize iminsi 2 gusa hatangajwe ko umukobwa ufite ubwiza buherekejwe n’ikibuno kinini ngo yazajya afasha Leta ya Uganda mu gukurura abakera rugendo ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Muri ubu buryo byatumye bategura irushanwa bise Miss Curvy, ryatangijwe Kuwa 2 Gashyantare uyu mwaka, abantu benshi batangiye kunenga iri rushanwa bavugako abakobwa b’amabuno mato baziheba ngo kandi ntibiciye mu mucyo.

Ibi byatumye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamaganira kure abanenze irushanwa rya Miss Curvy,avuga ko bazakora ku buryo abakobwa badasuzugurwa.

Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’Abanyamakuru kuwa Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa rikwiriye gushyigikirwa bikomeye kuko rizatuma abakobwa babona amahirwe yo kwigaragaza ndetse bazamure ubukerarugendo bw’igihugu.

Yagize ati“Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza.Tugomba gushaka uko tuvugana n’abakobwa mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko ababiteguye bashingiye kuri Miss World, hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa