skol
fortebet

Perezida Museveni yashyigikiye amarushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini muri Uganda

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamaganye abanenze irushanwa rya Miss Curvy, ryatangijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019,avuga ko bazakora ku buryo abakobwa badasuzugurwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’Abanyamakuru perezida Museveni yagiranye n’Abanyamakuru kuri Kane tariki ya 7 Gashyantare 2019, yavuze ko iri rushanwa rikwiriye gushyigikirwa bikomeye kuko rizatuma abakobwa babona amahirwe yo kwigaragaza ndetse bazamure ubukerarugendo bw’igihugu.

Yagize ati “Keretse niba twarakoze ikosa ryo gushyigikira ubwiza.Tugomba gushaka uko tuvugana n’abakobwa mu buryo butabahutaza. Ndakeka ko ababiteguye bashingiye kuri Miss World, hanyuma bavugana na Kiwanda. Tuzabagira inama bamenye aho baturuka. Bashobora kuba barafatiye ku buryo ubwiza ari ikintu cyiza, ariko wenda twareba ku mitegurire.”

Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo.

Abazahiga abandi mu kugira ibibuno byiza, bazatoranywa muri Kamena 2019 ndetse bahite batangira akazi.



Museveni yashyigikiye aya marushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini

Ibitekerezo

  • Ko Umuseke.rw wanditse ko yabyamaganye none mwebwe ngo Museveni arabishyigikiye, twemere ibihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa