skol
fortebet

Perezida Museveni yavuze ko ‘Radio witabye Imana yari umunyempano ufite ahazaza heza’

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko yamenye amakuru y’ urupfu rw’ Umuhanzi w’ Umunya- Uganda Moses Ssekibogo benshi bari bazi nka Mowzey Radio yitabye Imana yongeyeho ko yari umunyempano.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ akababaro ko umuhanzi Mowzey Radio mu itsinda rya Good life wari uherutse gukubitwa akagirwa intere.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Nakiriye amakuru ko umunyamuziki Moses Ssekibogo (...)

Sponsored Ad

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko yamenye amakuru y’ urupfu rw’ Umuhanzi w’ Umunya- Uganda Moses Ssekibogo benshi bari bazi nka Mowzey Radio yitabye Imana yongeyeho ko yari umunyempano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ akababaro ko umuhanzi Mowzey Radio mu itsinda rya Good life wari uherutse gukubitwa akagirwa intere.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Nakiriye amakuru ko umunyamuziki Moses Ssekibogo AKA Mowzey Radio yitabye Imana. Nari nakusanyije inkunga y’ amashilingi ngo avurwe nizera ko azakira. Yari umunyempano ufite ahazaza heza, Imana imwakire mu bayo”

Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2018, nibwo Mowzey Radio yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala, yakubise umutwe kumakaro ubwo yagerageza kwitabara ahita ajyanwa mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Televiziyo NTV ya Uganda yatangaje ko uyu muhanzi yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.Mozey Radio yakoraga umuziki afatanyije na mugenzi we Weasel, uyu Weasel akaba ari murumuna wa Jose Chameleon ndetse bavukana n’umuhanzi Pallaso.

Yari amaze hafi icyumweru n’umunsi muri koma nyuma yo guhabwa ubutabazi bwihuse,yari afite abana benshi yabyaye barimo n’abo yabyaranye n’umuhanzikazi Liliane Mbabazi.

Mu myaka yatambutse iri tsinda [GoodLife] ryakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo n’umunyarwanda Tom Close mu ndirimbo bise ‘Mama’.

Ku Cyumweru hari hateganyijwe amasengesho yo kumusabira. Yakoranye indirimbo n’ abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Bruce Melody, Urban Boys na Tom Close.

Nyakwigendera Radio apfuye yari akirimo kubaka ikigo cy’ ipfubyi gifite ubushobozi bwo kwakira abana 190.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa