skol
fortebet

Perezida Museveni yise Kanye West na Kim Kardashian amazina y’ikigande

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yise amazina y’ikigande Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West ku munsi w’ejo ubwo bamusuraga mu ngoro akoreramo I Kampala.

Sponsored Ad

Museveni yise Kanye West “Kanyesigye”,bisobanura “ndizeye” mu gihe Kim Kardashian yamwise “Kemigisha”,bisobanura “Nyiramugisha”.

Museveni yasuwe na Kanye na Kim ku munsi w’ejo

Ku munsi w’ejo nibwo ibi byamamare byo muri USA byahaye Museveni impano y’inkweto za Sneakers zizwi nka Yeezy.

Kanye West na Kim bari muri Uganda ku mpamvu z’akazi kuko bari gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo za Kanye West zizasohoka kuri Album ye ya cyenda yise Yandhi.

Kim na Kanye biravugwa ko bakunze Uganda ku buryo bukomeye ndetse bifuza kuhamara indi minsi batembera .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa