skol
fortebet

PGGSS 8 hazajyamo abahanzi batarengeje imyaka 35 ,kandi bakorera umuziki mu gihugu

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bagomba kujya mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro 8 bagomba kuba batarengeje imyaka 35 y’ amavuko , uwaryitabiriye inshuro eshatu zikurikiranya ntiyemerewe guhatana.
Ubuyobozi bwa Bralirwa butegura iri rushanwa ngaruka mwaka’Primus Guma Guma Super Star’ bwashyize ahagaragara bimwe mu bizagenderwaho kugira ngo umuhanzi yemererwe guhatanira PGGSS 8.
Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi akorera umuziki ku butaka bw’ u Rwanda .
Agomba (...)

Agomba kuba ari hagati y’ imyaka 18 y’ amavuko na 35 .
Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa.
Uwaryitabiriye inshuro eshatu zikurikiranya ntiyemerewe guhatana.

Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati ya 2016-2018

Kuba yarakoze indirimbo ebyiri z’amashusho guhera mu mwaka wa 2016-2018, by’umwihariko imwe muri izo video ikaba yarashyizwe kuri YouTube.

Mu hanzi 10 bazatoranywa hagomba kugaragaramo abakobwa babiri.

Injyana eshanu zizatoranywamo abahanzi ni Hip Hop, RnB, Afrobeat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa