skol
fortebet

PGGSS 8: Tino bagaye abariye ruswa avuga ko iy’ ubutaha ariwe uzayitwara

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Mc Tino utaratowe mu bahanzi 10 bazitabira PGGSS ya 8 yagaye abanyamakuru bohererezwa amafaranga n’ abahanzi ngo babatore muri PGGSS kandi ari irushanwa rijyamo abakoze kurusha abandi atangaza ko umwaka utaha azitabira iri rushanwa bwa mbere agahita anaritwara
Kay Martin uzwi ku kabyiniro ka Mc Tino n’umuhanzi wamaze kuva mu itsinda rya TBB akiyemeza gukora ku giti cye yatangaje ko anenga abanyamakuru bahabwa amafaranga n’abahanzi ku munsi wa nyuma w’ amatora kugira ngo bazatore (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Mc Tino utaratowe mu bahanzi 10 bazitabira PGGSS ya 8 yagaye abanyamakuru bohererezwa amafaranga n’ abahanzi ngo babatore muri PGGSS kandi ari irushanwa rijyamo abakoze kurusha abandi atangaza ko umwaka utaha azitabira iri rushanwa bwa mbere agahita anaritwara

Kay Martin uzwi ku kabyiniro ka Mc Tino n’umuhanzi wamaze kuva mu itsinda rya TBB akiyemeza gukora ku giti cye yatangaje ko anenga abanyamakuru bahabwa amafaranga n’abahanzi ku munsi wa nyuma w’ amatora kugira ngo bazatore abahanzi muri PGGSS kandi ntabikorwa bagaragaje.

Yagize ati “ Buriya ibikorwa nibyo bikujyana muri Guma Guma mwana njyewe nzi abasani baba bapeshe abanyamakuru ngo babatore simbizi se njyewe mba muri showbiz cyane ,bababwira ngo ntora nturangiza ufotore unyoherereze kuri whatts app unyereke ibyo n’ibiki , reka umunyamakuru afate urupapuro atore avuge nti uyu muhanzi yarakoze ntagomba kubura muri PGGSS".

UMURYANGO twashake kumenya abahanzi batanze amafaranga ngo batorwe ndetse n’ abanyamakuru bahawe amafaranga Mc Tino yatubwiye ko abazi gusa kubw’umutekano we adashobora kubavuga gusa aduhamiriza ko bahari kandi n’ amafaranga bayafashe.

Mu kiganiro yasoze abwira UMURYANGO ko bagomba kumwitega umwaka utaha kuko azakora ibidasanzwe birimo kuba azitabira PGGSS ku nshuro ye ya mbere ndetse agahita atwara igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa