skol
fortebet

Pilote Mbabazi yavuze ibidasanzwe k’umucuranzi bamaranye amezi 4 barushinze

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Pilote Mbabazi Esther wabaye umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege z’ubucuruzi muri kompanyi ya Rwandair, yavuze uko yiyumva nyuma y’uko amaze amezi ane arushinganye n’umucuranzi Olivier wa Beauty for Ashes.
Esther Mbabazi yarushinganye n’umunyamuziki, Habiyaremye Olivier uririmba mu itsinda rya Beauty For Ashes ku wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017.
Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu majyepfo ya Kenya mu mujyi wa Mombasa ukora ku nyanja y’abahinde, bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe bo (...)

Sponsored Ad

Pilote Mbabazi Esther wabaye umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege z’ubucuruzi muri kompanyi ya Rwandair, yavuze uko yiyumva nyuma y’uko amaze amezi ane arushinganye n’umucuranzi Olivier wa Beauty for Ashes.

Esther Mbabazi yarushinganye n’umunyamuziki, Habiyaremye Olivier uririmba mu itsinda rya Beauty For Ashes ku wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2017.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu majyepfo ya Kenya mu mujyi wa Mombasa ukora ku nyanja y’abahinde, bwahurije hamwe inshuti n’abavandimwe bo mu Rwanda no mu mahanga bukaba bwabereye muri imwe mu mahotel akomeye cyane muri uyu mujyi yitwa Tropical Paradise.

Amezi ane arashinze aba bombi barushinze

Nyuma y’amezi ane barushinze aravuga ko yahiriwe n’ubuzima arimo kandi anyuzwe n’uburyo umugabo we amufashemo.Yasabye Imana kurinda umuryango we ubundi agasazana n’uwo yihebeye.

Yagize ati:” Amezi ane.Imana koko irankunda.Yarakumpaye.Ndasaba ko urukundo turi gusangira ubu rukomeza gukura uko bwije n’uko bucyeye.Nta magambo mfite nabivugamo ariko ndashima byinshi ukomeje kunkorera.Ni ibintu birenze uko umuntu abyumva!.Mbese ni nk’urukundo rw’Imana.Uhagarariye byinshi mu bitekerezo byanjye no mu mutima wanjye.Twishimire iyi sabukuru.”

Ku wa 10 Mutarama, 2018 Olivier yari yagize isabukuru y’amavuko, umugore we byemewe n’amategeko Mbabazi Esther agaragaza uburyo yifuza kuzasana nawe by’iteka ryose.Yagize ati :”Isabukuru nziza y’amavuko Olivier wanjye.Wamvanye mu banjye winjira no mu mutima wanjye.Reka tuzibanire kugeza dushaje.”

Uku kwezi kwa Mutarama, bizihijemo isabukuru y’amavuko n’amezi ane bamaze barushinze nk’umugabo n’umugore.

Mbabazi Esther w’imyaka 28 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse. Ni mwene David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi.

Tariki ya 10 Nzeli 2017 ni bwo Esther Mbabazi na Habiyaremye Olivier basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Olivier umugabo wa Esther mu minsi ishize yizihije isabukuru y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa