skol
fortebet

Platini akeneye umukobwa uteye nka Knowless, Tmc akeneye uteye nk’igisabo

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nemeye Platini atangaza ko kuri ubu nta byinshi agikeneye kuvuga ku biranga umukobwa akeneye kuko ashaka uteye nka Knowless, ni mu gihe mugenzi bakorana muzika Mujyanama Claude[TMC] we yerura akavuga ibintu bitanu agenderaho mu guhitamo umukobwa bakundana.
Platini yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Rosi ndetse na Ingabire Diane.Aba bose urukundo rwabo rwaje gukonja kugeza ubwo uyu muhanzi atakivugwa mu rukundo.Kuruhande rwa mugenzi we, Tmc bakorana mu itsinda rya (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nemeye Platini atangaza ko kuri ubu nta byinshi agikeneye kuvuga ku biranga umukobwa akeneye kuko ashaka uteye nka Knowless, ni mu gihe mugenzi bakorana muzika Mujyanama Claude[TMC] we yerura akavuga ibintu bitanu agenderaho mu guhitamo umukobwa bakundana.

Platini yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Rosi ndetse na Ingabire Diane.Aba bose urukundo rwabo rwaje gukonja kugeza ubwo uyu muhanzi atakivugwa mu rukundo.Kuruhande rwa mugenzi we, Tmc bakorana mu itsinda rya Dream Boys biragoye ku mwumva yavuzwe mu rukundo n’umukobwa runaka; ubuzima bwe bwite burahishwa cyane.

Platini na Tmc bahamya ko bamaze kugera mu myaka y’ubukure ariko ntiberura ngo bavuge igihe runaka bashobora kuzarushinga.Gusa Platini yigeze gutangaza ko yumva ku myaka 30 y’amavuko azakora ubukwe kuko buri kimwe cyose azaba yaragishyize ku murongo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda cyo kuwa gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2017 ubwo bamurikaga indirimbo yabo bakoranye na Fille bise ‘usibaridike’ babajijwe ibijyanye n’uko bahagaze mu rukundo kuri ubu nyuma y’uko bari kugenda bashyira hanze ibihangano byiganjemo ubutumwa bw’urukundo.

Ni ikibazo babajijwe n’umufana wari ukurikiye Radio Rwanda mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwa Facebook.Uyu mufana yabajije Platini niba yarasubiye mu rukundo anamusaba ko yaza kumubwira ibintu yaba agenderaho mu guhitamo umukobwa bakundana byanageza no kurushinga.

Platini yabaye mu rukundo na Ingabire Diane baza gushwana,umukobwa yisangira Fiston

TMC nawe yabajijwe ikibazo nk’icyo.Platini niwe wahawe umwanya ngo asubije ibyo yari abajijwe ariko atinda gusubiza ameze nk’uri kubitekerezaho igihe kinini.Mu gihe Platini yararimo ku bitekerezaho, Tmc yahise avuga ko yiteguye kuvuga ingingo agendaraho mu gihitamo umukobwa bakundana.

Uyu muhanzi yavuze ibintu bitanu agendaraho ariko atangaza ko muri byose harimo kimwe gikomeye cyo.Avuga ko akeneye umukobwa umukunda byeruye.
TMc atajuyaje yagize ati “Nkunda umukobwa uteye nk’umunyarwandakazi,hari umwihariko ku banyarwandakazi mujya mwumva ngo ateye nk’igisabo.Icya kabiri akaba ari umuntu utuje udashamadukira icyo abanyo cyose.Icya gatatu akaba ari umuntu usenga afite indangagaciro zo kubaha Imana kuko zifasha muri kamere ya muntu.Icya kane akaba ankunda nshobora kuba mukunda ariko we atankunda .Icya gatanu rero akaba ari umuhanga/acyeye mu mutwe.”

Nyuma yo gutangaza ibintu bitanu agenderaho mugenzi we,Platini nawe yahise afata ijambo avuga ko nta byinshi yatangaza ahubwo ko agiye kubikubira ku muntu umwe.Yumvikanishije ko akunda uburyo Knowless ateye, ashingiye ku mico no ku myifatire agaragaza kuburyo ngo aramutse abonye umukobwa uteye nkawe yashima Imana.

Asabwe gusobanura uko Knowless ateye kuburyo byatuma yifuza gukundana n’umukobwa umeze nkawe, yasubije ko atavuga byinshi ahubwo ko ushaka kumenya ibirambuye yashaka ifoto ya Knowless akareba ubundi agasobanukirwa.Ati “Reka mborohereze buriya umboneye nk’impanga ya Knowless byaba bihagije.Ariko mvuze ibintu byinshi ubwo, sinshaka kujya mu bintu byinshi ushaka gusobanukirwa nashake ifoto ya Knowless.”

Tmc avuga ko akeneye umukobwa uteye nk’igisabo

Mu bindi, abagize itsinda rya Dream Boys batangaje ko basenga kuringo ntibazatandukane uko byagenda kose.Bavuze ko iyi ndirimbo nshya ‘usibadirike’ bakoranye na Fille imaze umwaka urenga ikorwa bizeye ko izatanga umusaruro ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa