skol
fortebet

Platini wo muri Dream Boys yeruye maze asubiza Knowless na Tom Close bamusabye kurongora

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

PLatini yabwiye Knowless na Tom Close ko ibyo bamwifuriza ari ibyiza gusa ababwira ko ari ibintu byo kwitondera kuko kubaka urugo ari icyemezo cy’ubuzima bwe bwose.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Jeanne d’Arc Ingabire uzwi nka Butera Knowless ku izina rye rya muzika mu minsi ishize yavuze ku bahanzi bagenzi be bafashirizwa muri Kina Music bazwi nka Dream Boys ahamya ko bashobora kuba bafite ikibazo.

Mu kiganiro Knowless yagiranye n’itangazamakuru a yabajijwe ibibazo byinshi ndetse nuko abona Platini na TMC bamaranye igihe kirekire bakorana ibikorwa by’umuziki.

Mu gisubizo yahishuye ko arambiwe kubona Platin mu buzima bw’ingaragu.

Yagize ati” Ni ukuri kose Platini ni umuntu w’inshuti yanjye kandi ni inshuti yanjye ntabwo nakwishimira ko yaba ahuje status na Or kandi we afite imyaka ibiri, bose ni ingaragu rero nkeneye ko ava mu bugaragu.”

Muri iki cyumweru nibwo Platini yasubije Knowless Butera na Tom Close bahora batewe inkeke no kubona adashaka umugore maze avuga ko ari ibintu byo kwitondera

Yagize ati” Ati:“ Babigarukaho kenshi kuko ari inshuti za hafi zinyifuriza ibyiza ikindi hari nubwo babivuga batebya…Knowless na Tom babe bitonze gato sinzabatindira ariko nanone kurongora ni ibintu ngomba kwitondera kuko ni ikemezo cy’ ubuzima bwanjye bwose.”

Kugera ubu Platini ntiyari yerura igihe azakorera ubukwe ndetse niba anafite umukunzi ibi byose ntibiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa