skol
fortebet

Platini yagize icyo abwira abantu bamuhatiriza kurongora vuba

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Platini yabwiye abantu bose bamuhatiriza kurongora ko uriya muhango ukorwa wateguwe mu kimbo cyo kubikora wigana mugenzi wawe kubera ko yabikoze.

Sponsored Ad

Ku munsi we w’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 30 umuhanzi Platini yabwiye benshi bari bagiye kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ibyo bamusaba byo kurongora ko atari ibintu bihubukirwa. Nemeye Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boys na mugenzi we TMC bombi bujuje imyaka 30 muri uyu mwaka.

Nubwo aba basore bombi bujuje imyaka 30, bemeza ko nta bakunzi barabona kugeza ubu bityo ngo ababasaba kurongora babe baretse haracyari kare.

Platini ati “Nta gahunda ndafata rwose mpugiye mu kwiteza imbere. Ibindi bizaza mu gihe cyabyo uretse ko nta n’ umukunzi mfite.”

Platini twamubajije niba hari igihe runaka yaba yarihaye cyo kuzakoreraho ubukwe avuga ko ntacyo yabitangazaho kuko ngo atari ibintu umuntu ahubukira.

Ati:“ Igihe nanjye sinkizi, gushaka si ikintu umuntu akora yigana abandi ni ikemezo cy’ubuzima bwose uba usigaje, ubu simbitekereza, Imana ningenera nibwo nzabyakira.”

Kugeza ubu nta mukobwa uzwi ukundana na Nemeye Platini umaranye na mugenzi we TMC imyaka irenga ikenda bakorana umuziki mu itsinda Dream Boys.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa