skol
fortebet

Platini yatangiye guhanuza ngo amenye niba yasubira mu rukundo nyuma yo kubengwa

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys yanditse ubutumwa bugisha inama niba koko urukundo rukiba, anabaza niba inkumi z’ubu bagifite urukundo nyarwo cyangwa se niba bagenzwa n’amafaranga ayoboye isi dutuye.
Ni ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko hashize umunsi umwe abwanditse, uyu musore yakirijwe ibitekerezo birenga 200 bamwe bashimangira ko urukundo rubaho abandi bakavuga ko urukundo rwatwaye n’amafaranga.
Nemeye yavuze ko yatse ibitekerezo kuri iyi ngingo, (...)

Sponsored Ad

Platini Nemeye wo mu itsinda rya Dream Boys yanditse ubutumwa bugisha inama niba koko urukundo rukiba, anabaza niba inkumi z’ubu bagifite urukundo nyarwo cyangwa se niba bagenzwa n’amafaranga ayoboye isi dutuye.

Ni ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko hashize umunsi umwe abwanditse, uyu musore yakirijwe ibitekerezo birenga 200 bamwe bashimangira ko urukundo rubaho abandi bakavuga ko urukundo rwatwaye n’amafaranga.

Nemeye yavuze ko yatse ibitekerezo kuri iyi ngingo, hanyuma ngo nyuma yo gusoma araza kuvuga impamvu yasabye ko batanga ibitekerezo ku rukundo rwatamye benshi basanye ingo bubatse.

Yagize ati “Abantu benshi bababajwe n’urukundo. Abasore, inkumi, abagabo n’abagore benshi barazinutswe,…Hari abakubise hirya hino biranga wa mugani ngo ntibucya kabiri hatajemo amahiri….Ese koko rukundo nyakuri rudashingiye kuburyarya cg izindi ndonke RURACYARIHO? Hari Abantu bakundana se byukuri? Nsangiza igitegerezo cyawe ,mpamvu y’iki kibazo ndayisobanura nyuma ..Ese rukundo nyakuri koko RURACYARIHO?
#RURACYARIHO Wowe ubibona ute?

Ibitekerezo byatanzwe:

- Ntarwo kubera y’uko isi y’uyu munsi ari beneficiary monde [Bahugijwe no gushaka amafaranga] buri wese yaguha ubuhanywa ukwe ariko njyewe sibyemeza y’uko kuri ubu hari urukundo rukiriho rwose byose byabaye amakosa gusa.

- Njye nemera ko urukundo nyakuri Rukibaho ,. Yego Wenda rwaragabanutse abarufite nibake ariko ntago wadecida ko rwose rutakibaho kubera y’uko hari abagikundan byanyabyo #Ruracyariho.

- Urukundo rubaho y’uko umugore ari mpumyi umugabo akaba ari igipfamatwi sinzi niba wabasha kumva icyo mvuze ariko ubyumvise aho ruba ruhari.

- Ni bake bagira urukundo cyane ariko abenshi ntarwo kbs.

- Biterwa nukudahana agaciro ngo mwubahane nuwo mukundana.

- Umva urukundo rurahari ariko urw’ukuri ntarwo wabona kuko abantu benshi bishakira ibintu.

- Ruriho ariko rwaragabanyutse abantu bo muri iki gihe abenshi bakunda umuntu bafite inyungu zabo bishakiye usibye ko hariho abakirufite ariko nibake.

- Urukundo ntirukibaho…kuri ubu abantu bakundana in a win win situation... Iyo iyi win win situation irangiye nibwo dutangira kubona za divorce... Trust me ...get married to get a family but not by love...abantu barahindutse

- Urukundo rugira byinshi ibibi nibyiza kd ibyo byose bikorwa natwe Bantu, urukundo nyarwo ruriho kd cyane kuko nubwo bamwe bahemukirwa bitewe.

Platini yasimbujwe umusore witwa Fiston.

Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Diane yashimangiye ko yazinutswe Platini ndetse ko mu kwirengagiza ibihe yagiranye nawe yahise amusimbuza undi musore witwa Rutayisire Fiston.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa