skol
fortebet

Platini yavuze uburyo we na Or ndetse na Ishimwe Clement bakunda Knowless Butera

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umuhanzikazi, Butera Knowless, yamugaragarije urwo amukunda.

Sponsored Ad

Ni amagambo Platini yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, aho yagize ati “Uyu munsi ni uwawe, njyewe,Or na Ishimwe Clement turagukunda cyanee!, Isabukuru nziza mwamikazi”.

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi kuri uru rukuta, bahise bunga mu rye, bifuriza uyu muhanzikazi akaba n’umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo we, Clement Ishimwe, isabukuru nziza y’amavuko.

Knowless Butera n’uyu musore Platini na mugenzi we TMC bagize itsinda Dream Boys hamwe n’abandi barimo Tom Close, Igor Mabano, Nel Ngabo, bakorera umuziki wabo muri Sosiyete ya Kina Music iyobowe na Clement Ishimwe.

Butera Jeanne D’Arc wifurizwa isabukuru y’amavuko, yavukiye mu Karere ka Ruhango, ku wa 1 Ukwakira 1990. Ni ikinege akaba mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa