skol
fortebet

Polisi yigabye mu rugo rwa Chris Brown kubera ubutumwa yari amaze gushyira kuri instagram

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuzima bw’ibyamamare buba buhenze cyane , baba bashaka kubaho nk’aho batazwi mu miturire yabo mu rwego rwo kwiha umutekano usesuye,Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles yagiye mu rugo rw’umuhanzi Chris Brown byihutirwa nyuma yo kubona ubutumwa yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa instagram.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yakoze ibintu bitamenyerewe ku byamamare ashyira ku karubanda aho atuye n’umuhanda uherekeza, San Fernando mu rwego rwo guterana amagambo n’umuraperi Offset barimo kurebana nabi muri iki gihe.

Chris Brown yasabaga Offset ko na we yakwerekana aho atuye.Inzego z’umutekano zabwiye TMZ dukesha iyi nkuru ko hari umuntu wazihamagaye azibwira ko afite ubwoba ko hari ikintu kibi cyaba cyabaye kuri uyu muhanzi.

Batangaza ko bageze kwa Chris Brown kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, bakavugana n’abarinzi b’uyu mugabo ariko ngo bakababwira ko nta kibazo gihari.

Izi nzego z’umutekano zagiriye inama Chris Brown gusiba byihuse ubutumwa bwe bwo kuri instagram ku bw’umutekano we. Ibi ngo yarabyubahirije, bitazatera ubujura cyangwa akajya yibasirwa n’ibitero ngo kubera ayagaragaje ahantu atuye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa