Polycarp Otieno wo muri Sauti Sol yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukunzi we Lady

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 23 November 2018 Yasuwe: 2505

Polycarp Otieno umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Lady Mandy w’ I Burundi umuhango wabaye mu ibanga rikomeye.

Umuhanzi Polycarp Otieno uzwi nka Fancy Finger mu itsinda rya Sauti Sol rikorera umuziki wabo mu gihugu cya Kenya yakoze ubukwe n’umukunzi we Lady Mandy bamaranye imyaka 5 bari mu rukundo aho imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu gihugu cy’ I Burundi mu kwezi kwa Kanama iwabo umukobwa indi igakomereza mu gihugu cya Kenya iwabo w’umusore.

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye nyuma y’imyaka 2 bakundana gusa bombi bakaba barabanje kubigira ibanga rikomeye nyuma nibwo baje kwerura ko urukundo rwarenze umupakandetse ko ruzavamo ikindi kireze umubano aho bemeje badashidikanya ko bazibanira akaramata.

Taliki ya 18 Ugushyingo 2018 nibwo uyu musore n’umukunzi we bakoze ubukwe bwabereye ahitwa Fairmont Mt Kenya Safari Club, Nanyuki mu gihugu cya Kenya bamwe mu babutashye bavuze ko bwabaye mu ibanga rikomeye kuko bwatumiwemo bamwe mu nshuti zabo za hafi z’umuryango aho n’iwabo w’umugeni bari baje mu gihugu cya Kenya gutaha ubukwe bw’abana babo.

Ikindi ngo nuko iyi mihango yose yabaye mu gihe gikurikiranye kuko umuhango wo gusaba no gukwa wabereye umunsi umwe mu gihe umuhango urimo gusezerana wabereye ahantu hamwe ndetse n’igikorwa cyo kwakira abatumiwe bibera umunsi umwe ,Ikindi ngo bamwe mu bantu bataha kure bari barateguriwe ibyumba byo kubamo muri iyi hoteli yabereye ubukwe bwaba bombi mu gihe kingana n’icyumweru cyose.

Twakwibutsa ko Lady Mandy ari umukobwa ukomoka mu gihugu cy’ I Burundi aho akorera ibikorwa bye bijyanye no kwerekana imideli mu gihugu cya Kenya ndetse no hanze yaho.

REBA AMAFOTO:





Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Eric Senderi yipimishirije Virus itera SIDA hamwe n’abahoze mu...

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019 hagati ya Nyabugogo na Gatsata mu...
20 June 2019 Yasuwe: 149 0

Wema Sepetu wakundanyeho igihe kinini na Diamond yatawe muri...

Icyamamare mu gukina filime akaba n’umunyamideli uri mu bakomeye muri...
19 June 2019 Yasuwe: 3778 0

Chris Brown ari hafi kubyarana umwana wa 2 n’umukunzi we wa kera[AMAFOTO]

Umuhanzi Chris Brown ukomeye cyane mu muziki wo muri Leta zunze ubumwe za...
19 June 2019 Yasuwe: 2658 0

Kimenyi Yves uherutse guca ibintu hose kubera amashusho ye yambaye ubusa...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi,uherutse guca ibintu ku mbuga...
19 June 2019 Yasuwe: 4829 1

Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu bukangurambaga bwamagana ivangura...

Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 , yitabiriye igikorwa cyo...
19 June 2019 Yasuwe: 1220 0

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu yavuze abahanzi b’Abanyarwanda yari...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku izina rya Igisupusupu kubera...
18 June 2019 Yasuwe: 3345 1