skol
fortebet

Prince Kid ushinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yahishuye icyo Mwiseneza Josiane afite abantu benshi batagira cyatuma umukunda kurushaho uramutse uhuye nawe

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince kid akaba akuriye abategura irushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko uramutse uhuye na MWISENEZA Josiane wamukunda kurushaho kuko ngo afite umutima ugisha inama kandi abantu benshi batagira.

Sponsored Ad

Prince kid yavuze ko ashimira abantu bagiye bagaragaza urukundo mu irushanwa riheruka rya Miss Rwanda ndetse agashimira abagaragarije MWISENEZA Josiane urukundo ariko na none akavuga ko agaya abamwiyitiriye bashaka indoki no kwamamara.

Aha Prince Kid yagize ati:”ubundi buriya abagaragaje gukunda Mwiseneza iyo baza no guhura nawe bari kumukunda birenzeho kuko ni umukobwa uzi ubwenge uharanira kumenya kandi iyo abonye hari icyo atabashije kumenya agisha inama, mbese usanga ari umukobwa utagira amatiku”.

Prince kid yakomeje agira ati : « ndagaya bamwe babura gutanga inama ahubwo ugasanga baratukana, ibitekerezo byinshi ni byo bivamo inama umuntu yubakiraho, abantu turi abantu nta wavuga ko tutakwibeshya ariko na none twibeshye ntutugire inama ahubwo ukadutuka ntacyo waba uturushije, buriya hari abantu nagiye ngaya ugasanga nka Mwiseneza kubera akunzwe cyane abantu baramwiyitirira bagatukana abandi bakavuga ibintu bitari byiza ntabwo biriya aribyo ».

Prince Kid mu kiganiro yahaye Radio Isango Star yagarutse ku kibazo cy’ururimi aho yavuze ko kuba abahataniraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babajijwe mu kinyarwanda nk’ururimi rw’itegeko kuri bose ariko na none bakagira urundi rurimi rw’inyongera aha akaba yagize ati : « kuba abakobwa bose barabajijwe mu cyongereza nuko ari rwo rurimi bo ubwabo bihitiyemo, mbere y’uko baza kubazwa twababajije urundi rurimi bifuza gusubizamo nta numwe wahisemo igifaransa cyangwa igiswahili ahubwo bose bahisemo icyongereza niyo mpamvu mwabonye babazwa mu cyongereza bose »

Prince kid ukuriye abategura irushanwa rya Miss Rwanda yasoje avuga kandi ko hari gutekerezwa uburyo abakobwa bose bazajya bahembwa cyangwa bagashimirwa.

Twabibutsa ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riheruka kwegukanwa na Meghan NIMWIZA hahembwe Miss Rwanda wahawe imodoka ndetse akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose naho ibisonga bye 2, igisonga cya mbere cyahabe igihembo kingana na miliyoni 1 naho uwabaye igisonga cya 2 ahembwa ibihumbi 500.

Ibitekerezo

  • urakoze. none niba mwarasanze afite umutima mwiza Niki cyatumye mutamugira miss?

    Ariko mwabuze ibyo muvuga, ahubwo barifunge ntirizongere kuba kuko mutangiye kuzanamo amarangamutima.

    Ariko uyu nawe arasetsa urumva ntamutima ugucira urubanza kwanga icyo abanyarwan
    da bifuza

    none mwob mwaramubajij at Jojo woe ushoboy ururim urwahnaw munsang avuz icongereza kuk ub mubony ko ako karang yaragafise mugahitamw kumwib twebw ibujumbur ntutwigez dukund ubury mwahisemw megnan ntakunt mwar guhia ubury Jojo yotsindwa mumenye KO vyatubabaj muratubabarir namba dutukany

    nareke kudutera umutima mubi twariyakiriye ajyane meghan wabo

    Ahubwo bagukurikirane

    Nibatureke tugeze kure na Mwiseneza wacu, Miss ubereye abanyarwanda bose

    Reka ntamucyo mwiseneza Josiane mwaramuriye

    Reka ntamucyo mwiseneza Josiane mwaramuriye

    Hhhhh kid wee icecekere uri kurutanga ibyo babyita ibitabapfu kuko rero ubonye atangiye gukora ibirenze ibyo uwomwatoye atazashobora cg azabarengaho urashaka kumubyaza umusaruro hhhhh uragatangaza wamuhunguwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa