skol
fortebet

Priscillah yahakanye urukundo rwe na Lick Lick, ngo ntashobora kuvuguruza ibihuha

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Umuratwa Princess Priscillah utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yumvikanye mu mvugo yuzuye uburakari ahakana urukundo rwe na Producer Lick Lick ruganisha kwiyerekana mu miryango hagatangira imihango y’ubukwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017, inkuru y’urukundo rwa Priscillah na Lick Lick yasakajwe, benshi bashimaga umubano wabo ariko kandi abandi bakavuga ko Lick Lick ahemukiye Oda Paccy babyaranye umwana bise ’Mbabazi’ witiranwa na se.
Mu (...)

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Princess Priscillah yabajijwe uko yakiriye inkuru zacicikanye mu Rwanda zemezaga urukundo rwe na Lick Lick unasanzwe umutunganyiriza indirimbo.

Uyu mukobwa w’ikimero yavuze ko ahugiye mu masomo ariko mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru yumvikanye mu ijwi ryuje uburakari asa n’uwatunguwe kwisanga mu itangazamakuru avugwa mu rukundo.

Yagize ati "Comment (igitekerezo) ntaho itaniye nizo nkora iyo inkuru nk’izi zisohotse zidafite ahantu na hato zishingiye zidafite icyo zimariye abasomyi z’ibinyoma gusa.”

Mu nkuru yasohotse ejo hashize,http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/lick-lick-yamaze-gusimbuza-oda-paccy-yimika-priscillah-mu-mutima-we. Yatanzwe n’umwe mu nshuti z’aba bombi yanavuze ko ibyo gukorana byarenze hakavamo umubano udasanzwe wanatumye bahitamo kubana mu nzu imwe muri leta ya Ohio.

Priscillah yahakanye yivuye inyuma umubano wihariye na Lick Lick

Yabajijwe niba ari ukuri koko abana na Lick Lick wacuranze akanayobora zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda. Ati “Nta nubwo dutuye mu mujyi umwe.” .

Abajijwe niba ashobora kuvuguruza izi nkuru, yagize ati "Kubivuguruza ni ukubiha agaciro wabireka, ntacyo bivuze.”

Kuva yagera muri America, Priscillah amaze gukora indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka Mbabarira, Na Na Na, Icyo mbarusha, Paradizo ft Meddy na Ntacyadutanya ft The Ben zose zakozwe na Lick Lick.

INDI NKURU BIJYANYE: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/oda-paccy-yahaye-umugisha-urukundo-rwa-lick-lick-babyaranye-na-priscillah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa