skol
fortebet

Producer Bob bamwibye miliyoni 3 yari yabitse mu modoka

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Ndayambaje Emmanuel[Producer Bob] yaraye atewe n’amabandi mu rugo acumbitsemo amwiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshatu na bimwe mu bikoresho byo mu modoka.
Producer Bob yabwiye IGIHE ko yatewe n’abajura mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017, bamwibye amafaranga miliyoni zirenga eshatu bayakuye mu modoka ndetse ngo basize bayibomoye bavanamo radiyo, indanguraramajwi zayo n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Yagize ati “Ubundi ayo mafaranga nayabikuje ejo hashize (...)

Sponsored Ad

Ndayambaje Emmanuel[Producer Bob] yaraye atewe n’amabandi mu rugo acumbitsemo amwiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshatu na bimwe mu bikoresho byo mu modoka.

Producer Bob yabwiye IGIHE ko yatewe n’abajura mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017, bamwibye amafaranga miliyoni zirenga eshatu bayakuye mu modoka ndetse ngo basize bayibomoye bavanamo radiyo, indanguraramajwi zayo n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Yagize ati “Ubundi ayo mafaranga nayabikuje ejo hashize noneho nashakaga kuyoherereza umuntu uri i Dubai kugira ngo angurire bimwe mu bikoresho byo muri studio harimo ingoma n’utundi tuntu nashakaga kugurayo. Ejo nimugoroba nagiye kuri Western Union nsanga bafunze hanyuma amafaranga ndayatahana.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Producer Bob yagiye kwishimana na bagenzi be bo mu nzu itunganya umuziki ya Narrow Road mu birori bakoreye i Nyarutarama bizihiza imyaka icumi ishize bakora umuziki. Yatashye mu gicuku ya mafaranga ayasiga mu modoka araryama.

Yagize ati “Imodoka yanjye nayiguze mu Budage kandi irakomeye, nari nsanzwe mbikamo ibintu bihenze ntihagire umuntu ubikoraho kuko ntabwo zipfa gufungurwa n’abajura. Uyu munsi bancunze, sinzi ikintu bayikubise inzugi zirafunguka amafaranga bayakuramo yose na Radio y’imodoka n’utundi tuntu.”

Yabajijwe icyamumaze ubwoba agatinyuka kuraza mu modoka miliyoni zisaga eshatu asubiza ko yari asanzwe asigamo n’ibindi bifite agaciro karenze ayo mafaranga ku buryo nta mpungenge yari afite.

Ati “Ntabwo ari ubwa mbere nari nsizemo amafaranga cyangwa ibindi bihenze, ni ukuvuga ngo nari nsanzwe mbikora ku buryo numvaga nta kibazo. Abajura bakoresheje ubundi buhanga bayakuramo […] Ubu ndi muri Polisi ndashaka ko bankurikiranira bakareba ko bafata aba bantu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa