skol
fortebet

Producer Fazzo yatangiye gutunganyiriza umuziki muri Next Records

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Cyiza Fabien wamamaye nka Producer Fazzo yatangiye gukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa ‘Next Records’, ni nyuma yo gusezera mu yitwa ‘Kigali Records’ yavuze ko atishimiye imikorere yayo.
Next Record yerekejemo iherereye mu mujyi wa Kigali ku Kimironko hafi y’ahazwi nko kuri rond point ya AVEGA.Fazzo yabwiye UMURYANGO ko yafashe umwanzuro wo kujya gukorera muri Next Records ashingiye ku kuba aari nziza kandi yujuje ibikenerwa byose kugira ngo hakorwe umuziki mwiza unyuze amatwi.
Fazzo ati (...)

Fazzo ati «Nabonye ari inzu itunganya umuziki ifite ibikoresho byose nkenerwa kandi nabonye ugushingwa kwayo kugendereye guteza imbere cyane umuziki nyarwanda mfata umwanzuro wo kujyayo ».

Yakomeje avugako agiye gukomeza gukora ibikorwa byinshi kurusha mu myaka yatambutse ubwo yazamuraga abahanzi batandukanye bamaze kugira amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

Ku bijyanye n’imikorere ya bamwe mu batuganyamuzika bakunze gutinza indirimbo, Fazzo yavuze ko umuhanzi azajya abonera indirimbo ku gihe kandi igihangano cye kikaba cyanononsowe ibizwi nka Mastering.

Fazzo avuga ko arajwe ishinga no gukomeza gukora ibihangano byiza

Iradukunda Polin ari nawe washinze Next Records akaba ari n’umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya muzika rya Dynamic, yatangaje ko gushinga iyo nzu ari ukugira ngo barusheho guteza imbere umuziki nyarwanda.

Iradukunda na Obadient batingije uyu mushinga bavuga ko bajyaga bajya gukoresha indirimbo mu zindi nzu zitunganya umuziki bagasiragizwa biyemeza gushinga inzu yabo itunganya umuziki, mu rwego rwo guteza umuziki wabo imbere birinda kongera gusiragizwa.

Iradukunda washinze Next Records

Iradukunda kandi yavuze ko bahisemo Fazzo bashingiye ku buhanga afite n’ibihangano yagiye akorera abahanzi ubu bafite amazina akomeye.

Producer Fazzo yakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi batandukanye bamaze kugira amazina yihagazeho barimo: Bruce Melody, Riderman, Jay Polly n’abandi benshi.

Ibyuma bya Next Records

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa