skol
fortebet

Producer Jay P agiye kurongora Alice Mutoni ’Big Tonny’ uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana no kumurika imideli y’ababyibushye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Gatsinda Jean Paul wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda batandukanye agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Alice Mutoni [Big Tonny] umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse no mu kumurika imideli y’ababyibushye!

Sponsored Ad

Amakuru dufite ni uko Jay P agiye kubana n’umuhanzikazi Mutoni Alice ukora indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Big Tonny.

Integuza y’ubukwe bw’uyu mugabo igaragaza ko buzaba tariki 19 Ukwakira 2019

Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza cyane akaba yaremenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndemeye”, “Rafiki” n’izindi.

Big Tonny asanzwe akora ubucuruzi muri Kenya ndetse akora ibijyanye no gusiga ibirungo abagore mu maso ’Make Up’.

Uyu muhanzikazi akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Pasiteri Julienne Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora itorero rya Jubilee Revival Assemble Church.

Jay P ni umwe mu bahanga mu gucuranga piano na gitari. Yatangiye umwuga we mu 2003 afasha abahanzi benshi byanagiriye akamaro.

Indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo zakorewe iwe, Miss Shanel yatangiye umuziki areba anamufasha gushaka izina, Rafiki muri Coga Style hafi y’indirimbo ze zose zikozwe na we.

Ni we wakoze “Arasharamye” indirimbo ya KGB yaciye ibintu “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi nyinshi.

N’ubu aracyakora indirimbo zigakundwa. Yakoze “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu, “Rwagitima” na “Icange”; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi nyinshi zakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa