skol
fortebet

Producer Junior Multisystem umunyarwanda ufite ubunini budasanzwe yavuze uburyo akunda inyama z’ingurube ’Akabenzi’ ariko atarya nyinshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Junior Multisystem yatangaje ko arya akabenz [Inyama y’ingurube] gusa ko atarya kenshi kuko ngo arya inusu gusa.

Sponsored Ad

Karamuka Jean Luc wiyise Junior Multisystem nk’izina ry’akazi mu gutunganya umuziki ni umwe mu batunganyamuziki mu Rwanda wakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe kuva mu mwaka wa 2009 kugera magingo aya.

Juniro yakoreye muri Studio zitandukanye zirimo Narrow Road, Unlimited Records, Touch Records, aho magingo aya yinjiye muri studio nshya ya Empire Records ihagarariwe n’umuraperikazi Oda Paccy bakoranye kuva kera akaba ari no mu inshuti ze za hafi .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze byinshi ku buzima bwe aho yavuze ko akunda kwisekera ndetse bigoranye kubona yarakaye mu buzima bwe kuko ngo atajya arakazwa n’ubusa.

Mu kiganiro bamujije kimwe mu bibazo inshuti ze zikunze kumubaza ku mbuga nkoranyamba cyuko akunda kurya akabenz [Inyama z’ingurube] maze asubiza ko aribyo azirya gusa ko nizindi nyama z’ubwoko butandukanye burimo iz’ihene azirya ,inka, inkoko ndetse n’ayandi matungo.

Abajijwe ingano y’inyama arya z’akabenz yasubije ko ahazwa n’inusu y’ikiro cy’akabenz ,abajijwe icyo ayifatisha yasubije ko aakanywesha fanta ya Citron kuko adakunda kunywa cyane inzoga zisembuye.

Abajijwe ku bijyanye n’umukunzi we yasubije ko amufite ndetse ko bamaranye imyaka 4 ndetse ko babanye neza , abajijwe niba hari gahunda y’ubukwe ihari yatangaje ko mu gihe nyacyo gikwiye cyageze kuko azabanza kubisezerana n’umukobwa bakundana.

Asoza ikiganiro yagiranye na Isimbi dukesha iyi nkuru yabajijwe zimwe mu nshuti ze za hafi cyane ashobora guhamagara mbere y’abandi mu gihe yakoze ubukwe yasubije ko ari Oda Paccy , Safi Madiba, Lil G abajijwe impamvu ari inshuti ze cyane yasubije ko bakunda kumusetsa cyane kuko nka Safi ashobora kumuhamagara amubwira ngo ‘Nukuri’ yarangiza agahita amukupa ndetse yongera gushimangira ko Safi agira urwenya rwinshi ndetse bizwi cyane n’abahanzi bagendana nawe.

Twakwibutsa ko Junior yakoze indirimbo nyarwanda zakunzwe na benshi zirimo iza Urban Boys ,Tom Close ndetse akaba ariwe uherutse gukora indirimbo Ibyatsi ya Oda Paccy yavugishije benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa