skol
fortebet

Producer Junior waciwe akaboko nyuma y’impanuka yakoze yagaragaye ari mu buryohe bw’urukundo na Oda Paccy bahishura ko n’ubukwe buri hafi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Oda Paccy uzwi cyane mu njyana ya Hip-Hop na Producer Junior Multisystem bagaragaje ku mugaragaro ko bari mu rukundo nyuma y’uko uyu mukobwa yari aherutse kumusinyisha muri Studio ye ya Empire Records.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibi bimenyetso by’urukundo hagati y’aba bombi, Junior atangaza ko ataramenya neza uburemere bw’urukundo ruri hagatiye na Oda Paccy.

Producer Junior amaze igihe arwaye nyuma yo gukora impanuka agonzwe n’imodoka biba ngombwa ko acibwa ukuboko bitewe n’uburyo amagufa yangiritse.

Ubwo uyu musore yari akiri mu bitaro, yagiye asurwa cyane na zimwe mu nshuti ze cyane cyane abazwi mu myidagaduro, aho bagiye bamuteranyiriza amafaranga yo kwifashisha, yose agahabwa Oda Paccy kuko ariwe wamubaga hafi cyane.

Oda Paccy na Junior bagaragaje ko hagati yabo harimo umubano wihariye nyuma y’ubutumwa aba bombi batangaje babinyujije ku rukuta rwa Instagram buri wese akoresha.

Oda Paccy yanditse avuga ko yishimye, akurikizaho izina rya Junior nyuma yaryo yandikaho amagambo yo mu Cyongereza ‘Save the Date’ akoreshwa cyane cyane abakundanye bagaragariza inshuti zabo ko ubukwe buri hafi.

Junior na we ntiyazuyaje kumusubiza kuko na we yahise akoresheje ifoto isa nk’iyo Oda Paccy yandikaho ati “Urukundo ni rwiza Oda Paccy.”

Kuba Junior yaba ari mu rukundo na Oda Paccy wamuhaye akazi yavuze ko we ubwe atarabihamya neza,avuga ko amakuru yanyayo azayatangaza bitewe n’ibimenyetso azakomeza kugenda abona umunsi ku w’undi.

Oda Paccy we yirinze kugira icyo atangaza avuga ko ibyo yavuga byose kuri urwo rukundo, haba kwemera ko ruhari cyangwa ntarwo abantu batabyemera.

Ati “Ntacyo ntangaje. Mbyemeye cyangwa nkabihakana n’ubundi ntimwabyemera.”

Uyu mukobwa yaherukaga kumvikana mu rukundo na Producer Lick Lick banabyaranye umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa