Producer Trackslayer yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka 9[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 December 2019 Yasuwe: 2572

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 Nshuti Peter wamenyekanye ku izina rya Producer Trackslayer, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nikuze Eliane bamaze imyaka icyenda mu munyenga w’urukundo.



Saa cyenda z’uyu munsi Producer Trackslayer arasaba anakwe umukunzi we mu birori bibera i Nyamirambo kuri Ten to Two Gardens. Ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, Producer Trackslayer azasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we mu rusengero rwa Bethlehem Church.

Abatumiwe n’abandi bazakirirwa kuri Salle ‘Mwana ukundwa’ ku Irebero mu Midugudu ya BNR. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019 ni bwo Producer Trackslayer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata.

Producer Trackslayer yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru, ko yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ari bwo yamenyanye na Eliane wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Avuga ko hashize amezi atatu ari bwo yabwiye Eliane ko amukunda, ngo ntibyari byoroshye muri we kuko bwari ubwa mbere abwiye umukobwa ko amukunda. Ntiyahise ahabwa igisubizo ahubwo yakomeje gutegereza kugeza abonye ibimenyetso by’urukundo.

Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda. Ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop.

Benshi mu bahanzi nyarwanda yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy’umuziki. Yakoreye indirimbo Bull Dogg, Riderman, Diplomate, Green P, itsinda rya Dream Boy, Naason, Aime Blueston, Nick Dompoz, Siti True Karigombe n’abandi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuraperi Fireman mu bagomba gufashwa muri ibi bihe bya Covid-19

Umuraperi Fireman avuga ko agowe cyane no kubaho muri ibi bihe abantu...
1 April 2020 Yasuwe: 3102 0

Sadio Mane nawe yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Kate...

Umunya-Senegal ukinira Liverpool, Sadio Mane, yahakanye ibyo kuba akundana...
1 April 2020 Yasuwe: 5745 0

Muri Wasafi Records ya Diamond byemejwe ko hagezemo icyorezo cya...

Muri Wasafi Records iyobowe n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond...
1 April 2020 Yasuwe: 1578 0

Gael Faye uherutse mu Rwanda agahura n’abayobozi yahishuye ko basanze...

Umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye,...
1 April 2020 Yasuwe: 5237 0

Tanasha yaba yabonye undi musore nawe w’umuhanzi umuhoza amarira yarijijwe...

Nyuma y’ibyumweru bike bishize umuhanzikazi wo muri Kenya ’Tanasha Donna’...
31 March 2020 Yasuwe: 8595 1

Agatambaro nyakwigendra Kobe Bryant yakoresheje yihanagura ibyuya...

Kobe Bryant agatambaro yari afite mu 2016 asezera ku mukino wa...
30 March 2020 Yasuwe: 2307 0