skol
fortebet

Producer washington yasohowe mu nzu yabuze ubwishyu bw’ubukode

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Washington yasohowe mu nzu yishyuzwa ubukode bw’amezi ane atari yishyura.

Sponsored Ad

Producer David Ebangit wamenyekanye nka Producer Washington mu gihugu cya Uganda ndetse no muri Afurika y’iburasirazuba, Kuri uyu wa 28 Nzeli ni bwo imitungo ye yasohowe mu nzu yabagamo nyuma y’uko ananiwe kwishyura ubukode bw’amezi ane. Yishyuzwaga amashilingi miliyoni 2.2 ya Uganda.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Ugbliz cyavuze ko Washington atari umwenda w’amashilingi miliyoni 2.2 ya Uganda gusa yagombaga guha nyir’inzu Grace Kansiime, ahubwo ngo no muri Nyakanga yagomba kwishyura ubukode bw’inzu, amashilingi 550,000 ya Uganda. Mu bindi yagombaga kwishyura harimo amazi, asabwa gutanga amashilingi 261, 2014 ya Uganda, ndetse n’amashilingi 600,000 ya Uganda y’ibintu yagiye akoresha ari muri iyo nzu; byose hamwe bikaba amashilingi 3,611, 204 ya Uganda.

Byatunguye abaturanyi be kubona abantu basohora mu nzu yari acumbitsemo. Ngo ibikoresho bye byashyizwe mu mudoko ebyiri nini bijyanwa ahantu hatigeze hamenyekana.

Iki gikorwa cyo gusohora ibikoresha bya Washington mu nzu yari acumbitsemo cyari kiyobowe na Joseph Yamurebire uri mu ishami riteza cyamunara ndetse na Bailiffs ukora mu rukiko. Iki kinyamakuru kivuga ko hatigeze hamenyakana niba Washington yari muri iyi nzu ubwo ibikoresho bye bajyanwaga ahantu hatigeze hamenyekana.

Twakwibutsa ko Muri 2003 ni bwo Washington yisunze umuvandimwe wa Bobi Wine witwa Eddie Yawe muri ‘studio’ yitwa Dream Studios, bakorana indirimbo zitandukanye baza no guhurira ku mushinga w’indirimbo ya Bobi Wine yitwa ‘Bada’. Iyi ndirimbo yatumye Bobi Wine aba umuhanzi w’umwaka muri Uganda atangira guhangwa amaso na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa