skol
fortebet

Queen Cha yagaragaje aho PGGSS 8 itandukaniye n’ izayibanjirije

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Queen Cha yavuze ko PGGSS 8 y’ uyu mwaka igoye cyane ugereranyije n’izatambutse kuko irimo abahanzi bakunzwe kandi baryitabiriye igihe kirenze inshuro imwe ndetse ko batakwirarira bavugako bashoboye kurusha abandi.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Queen Cha umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igihembo cya PGGSS ku nshuro yaryo ya 8 yatangaje uburyo abona iyi Guma Guma y’ uyu mwaka ikomeye cyane kuruta izindi zose zabayeho ndetse anasaba abahanzi bagenzi be kutirara ngo bumve ko bashoboye kurusha abandi kuko bose bashoboye kandi bakunzwe na benshi.

Uyu muhanzikazi witabiriye Guma Guma ku ya nshuro ya kabiri ku nshuro ye yambere yagukanye umwanya wa gatanu bitungura abatari bake bitewe n’ uko aribwo bwa mbere yari ayikandangiyemo .


Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Queen Cha yavuze ko PGGSS yuyu mwaka ikomeye ugereranyije nizabanje mbere anaburira abahanzi kutirara kuko nawe yiteguye kwerekana ko ashoboye.

Yagize ati ”Primus Guma Guma yuyu mwaka irakomeye cyane ugereranyije n’ izahise ku buryo umuntu adashobora nibura gutondeka abahanzi nibura batanu uko bazakurikirana ariko uyu mwaka ugiye gutondeka abahanzi uko bazakurikirana byakugora cyane unabavuze ntago warenza babiri kandi buri muhanzi uri mu irushanwa nibura arifuza kuza muri batanu ba mbere rero niyo mpamvu mbona Guma Guma yuyu mwaka ikomeye cyane kurusha izindi”.

Yakomeje avugako asaba abahanzi bagenzi be kutirara ahubwo bumve ko bari mu irushanwa bo kwirara ngo bumve ko bagomba kwegukana igikombe kuko nawe ari mu irushanwa kandi ko yiteguye guhatana akerekana ko ashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa