Queen Cha yatoboye maze agira icyo avuga ku bukwe bwa mubyara we Safi na Judith

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 October 2017 Yasuwe: 11873

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamenyekanye mu muziki nka Queen Cha aganira n’itangazamakuru yananiwe gusobanura ibijyanye n’ubukwe bwa mubyara we Safi Madiba butavuzweho rumwe.

Queen Cha aganira na Radiyo Flash FM mu kiganiro cyayo Celebz Magazine yabajijwe uko yaba yarakiriye ubukwe bw’umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys bafitanye isano ya hafi, dore ko umwe ari mubyara wundi avuga ko nta kintu yabivugaho usibye kumushimira no kumwifuriza umugisha mu buzima bushya yatangiye.

Yagize ati “Sinzi ko hari ibintu birebire nabivugaho gusa ahubwo navuga ko yateye intambwe ishimishije n’ibintu tuba dukwiye gushima n’icyemezo umuntu yakwita icyemezo cy’abantu b’abagabo kuri njyewe, i am proud of him icyemezo yafashe narakishimiye ndanamwifuriza ibyiza byinshi imigisha myinsi mu ntambwe yateye mu buzima bwe bushyashya”

Kubigendanye no kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo nshya ashyira hanze kandi bigaragara ko iyi yise ‘Baby Love’ afatanyije na mubyara we Safi imaze igihe, yavuze ko mu minsi mike agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ishusho y’urukondo’ iyi ngo ikaba yarakozwe na producer Junior Multi System.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Diamond yihanije abamucyurira ko yerekana abana ba Zari...

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya yihanije...
15 December 2017 Yasuwe: 159 0

Menya ikintu Priscillah yakoze akumva arasebye-IKIGANIRO

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah wamamaye nka Princess Priscillah yatangaje...
15 December 2017 Yasuwe: 204 0

Ama G yasezeranye n’umukunzi we –AMAFOTO

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Back yasezeranye imbere...
15 December 2017 Yasuwe: 282 0

Miss Aurore yavuze imyato Miss Elsa witegura gutanga ikamba

Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko witegura gutanga ikamba muri...
14 December 2017 Yasuwe: 276 0

Andi MAFOTO mu gusaba no gukwa Elcy wakundanye na King James

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James...
14 December 2017 Yasuwe: 680 0

Humble yasezeye ku bafana be ajyanye n’umukunzi we muri Amerika

Umuririmbyi James Manzi uzwi nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban...
14 December 2017 Yasuwe: 1791 0