skol
fortebet

QuenCha yagize icyo abwira abantu bamwise umuteramwaku bavuga n’uburyo yateye umwaku ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Queen Cha umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri muzika Nyarwanda , Uyu mukobwa mu minsi ishize yabwiwe ko atera umwaku mu butumwa bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Queen yasubije abamwise umuteramwaku.

Sponsored Ad

Queen Cha mu minsi ishize aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Mumparire” iri mu zikunzwe muri iyi minsi.Yagarutse ku butumwa buherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko atera umwaku.

Ubwo butumwa bwavugaga ko Queen Cha kuva yakora indirimbo ya Rayon Sports itigeze yongera kubona intsinzi ko kandi ngo hari n’umushoferi yasuhuje agahita akora impanuka. Queen Cha yagize icyo abivugaho, yagize ati “Kuba atari ukuri byo si ukuri, turabizi ko atari ukuri, ahubwo njyewe nkibibona ikintu natekereje, nibajije ikintu cyaba cyabiteye umuntu wabikoze, nza gutekereza ko iriya ndirimbo yaba yaramurakaje, icya mbere cyo uriya si umufana wa Rayon Sports, ntabwo namurenganya wenda ntakunda Rayon Sports ariko yareka abayikunda bakabaho neza nta kibazo. Twatsinda twatsindwa nta kintu bidutwaye.

Queen Cha akomeza kuganira na ISIMBI yavuze ko uyu mwaka aramurika umuzingo (Album) ye ya mbere aho avuga ko nta gihindutse muri Nyakanga aribwo azayimurika ku mugaragaro. Yakomeje yizeza abakunzi be ko uyu mwaka afite imishinga myinshi kandi agomba kubagezaho muri uyu mwaka.

Queen Cha kandi afite indirimbo ari gukorana na Bruce Melodie iraza kuba ijya hanze mu minsi iri mbere, ibyo nibindi byinshi ngo nibyo abakunzi be bagomba kwitega muri uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose mukobwa muto iterere imbere bari mumateshwa kandi abo ntibakaduce intege nzi neza ko nabo bazaba abareyo.Ikomereze nta mpamvu nimwe yo kugutindaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa