skol
fortebet

R. Kelly ibyaha aregwa byiyongeye biba 11

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abashinjacyaha bo muri Leta ya Chicago kuri uyu wa Kane bongereye ibyaha 11 bijyanye no gufata ku ngufu ku muhanzi R. Kelly wamamaye muri R&B byaje byiyongera ku bindi yari asanganywe.

Sponsored Ad

Kelly yari asanzwe ashinjwa ibyaha 10 yarezwe muri Gashyantare uyu mwaka ashinjwa guhohotera abagore.

Greenberg umuburanira yavuze ko ibi byongewe ku byo yashinjwaga ari ibyaha biri mu byo yarezwe mu myaka 10 ishize bityo ko atari ibishya.

Ati “Ibyo ni imyitwarire imwe, ariko byashinjijwe mu buryo butandukanye ku umuntu umwe uregwa n’ibimenyetso bimwe. Ntacyo birahindura.”

R Kelly aherutse kurekurwa atangiwe ingwate n’umuntu utarigeze ashima ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, azasubira mu rukiko ku wa 6 Kamena 2019.

1.Kelly w’imyaka 52 utarahwemye guhakana ibyo ashinjwa, yishyikirije polisi ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare nyuma y’uko ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bike hasohotse filime mpamo yiswe Surviving R Kelly ikubiyemo ubuhamya bw’abo yagiye ahohotera. Ni na nyuma kandi y’amashusho yakwirakwiriye amugaragaza ari gusambanya umwanya wari ufite imyaka 14 icyo gihe.

Yaherukaga mu rukiko ku wa 22 Werurwe 2019.

Ariko ku wa 8 Werurwe abakobwa babiri bari mu bavugwaga ko R Kelly yafashe ku ngufu bavuze ari ukubeshya. Icyo gihe uwitwa Azriel Clary w’imyaka 21 na Joycelyn Savage ufite 23 mu kiganiro batanze basutse amarira bavuga ko ari ababyeyi babo babyihishe inyuma bashaka kunyunyuza imitsi y’uyu muhanzi bamukuramo amafaranga.

Babivuze hashize iminsi mike mu kiganiro R. Kelly yagiranye na televiziyo ya CBS, avuze ko hari abantu bari inyuma y’ibi birego n’ubwo atatangaje abo ari bo.

Uyu mugabo waranzwe n’amarira n’umujinya muri iki kiganiro, yavuze ko kuryamana n’umukobwa utabishaka byaba ari ubucucu burenze ukwemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa