skol
fortebet

R Kelly wakoze indirimbo nyinshi yatangaje ko atazi gusoma no kwandika

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Robert Kelly wakoze imizingo ( albums) zigera kuri 12 ndetse akayobora indirimbo zitandukanye yavuze ko atazi gusoma no kwandika kubera ko yize amashuli abanza gusa.

Sponsored Ad

R Kelly ufatwa nk’umwami wa R&B ku isi,yatangaje ko atazi gusoma no kwandika bitewe no guha umwanya munini umukino wa Basketball yari afitemo impano ihambaye.

R Kelly uhanganye n’ibirego bikomeye byo gusambanya abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure ndetse n’umugore babyaranye umushinja kumutererana amwima indezo ntabwo azi gusoma no kwandika nkuko yabitangarije ikinyamakuru NBC 5 muri 2009.

Yagize ati “Ntabwo nzi gusoma kandi sinabihisha.Abavandimwe banjye bakundaga kunserereza ngo ntabwo nzi kwandika bakambaza ngo “Uzatera imbere ute?”.Impamvu yatumye mpabwa impamyabumenyi mu ishuli ribanza ry’ikibonezamvugo ni uko nari nzi gukina Basketball.”

Mu kiganiro mpaka yagiranye n’umunyamakurukazi Wendy Williams,yamubwiye ko atazi gusoma no kwandika biramutungura cyane.

Ku munsi w’ejo nibwo R Kelly yavuye muri gereza yari yajyanwemo bitewe n’uwahoze ari mugore we wamushinje kumwima indezo y’umwana babyaranye.

R Kelly wishyuye uyu mugore akayabo k’ibihumbi 161 by’amadolari kugira ngo ave mu kasho,yavuze ko yanze kumufasha kubera ko yashatse kumushyira hasi kenshi amushinja ibirego by’ibihimbano.

R Kelly yasezeranyije abafana be ko agiye gukora ibishoboka byose akereka isi yose ko arengana ku byaha byo gusambanya abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

R Kelly w’imyaka 52,yatangiye muzika mu mwaka wa 1989,amenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo "I Believe I Can Fly", "Bump N’ Grind", "Your Body’s Callin’", "Gotham City", "Ignition (Remix)", "If I Could Turn Back the Hands of Time", "The World’s Greatest",Speedin,The storm is over, n’izindi.


R Kelly yarijijwe no gushinjwa gusambanya abana batarageza ku myaka y’ubukure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa